Perezida mushya wa Angola, Joao Lourenco kuri uyu wa gatatu yirukanye ku kazi umukobwa wa perezida Dos Santos, Isabel Dos santos, wari ukuriye ikigo cya leta gishinzwe ubucukuzi bwa peteroli, Sonangol, nk’uko byemejwe mu itangazo ryaturutse muri perezidansi y’iki gihugu.
Ubwo Isabel Dos Santos yagenwaga ngo ayobore iki kigo mu mwaka ushize byateje impaka bifatwa nk’ikimenyetso cy’icyenewabo gikabije na ruswa byahawe intebe ku butegetsi bwa Eduardo Dos Santos.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida mushya, Lourenco yagiye ku butegetsi mu kwezi kwa Kanama muri uyu mwaka agendeye ku iturufu y’ishyaka ryari ku butegetsi nyuma yo kwizeza ko agiye guhangana na ruswa ndetse akongera kubyutsa ubukungu bw’igihugu.
Itangazo ryaturutse muri perezidansi ya Angola rivuga ko mu bubasha ahabwa n’itegeko nshinga, perezida yafashe icyemezo cyo gukura mu myanya yabo abayobozi bakurikira bari bagize inama y’ubutegetsi ya Sonangol. Mu basomwe hakaba hajemo na Isabel Dos Santos.

Nubwo ibiciro bya peteroli byamanutse mu myaka ishize, ni yo ikomeje kuza imbere mu kwinjiriza igihugu, aho itanga 70% by’umusaruro w’igihugu.
Isabel Dos santos avuga ko ari rwiyemezamirimo kuri konti ye ya twitter, ndetse ikinyamakuru Forbes Magazine kikemeza ko ari we mugore wa mbere ukize muri Afurika ku myaka ye 44 y’amavuko.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Dennis Ns/Bwiza.com


