Umwana w’imyaka 14 y’amavuko, witwa Nuaman yatwitswe n’abasore 2 bo mu idini ya Islam. Avuga ko babanje kumukubita nyuma bamumenaho lisansi ngo bamutwike arokoka atarashiramo umwuka.
Uyu mwana yatabawe atarapfa ariko yahiye ku rugero abaganga bavuze ko ari urwa 55%. Uwo mwana yatangaje ko baje bamubaza aho asengera avuze ko ari umukirisitu batangira kumukubita.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “Nababwiye ko ndi umukirisito, bahise batangira kunkubita, ubwo nageragezaga guhunga abo bahungu barankurikiye bamenaho lisansi bahita bancanaho umuriro”.
Agace ka Lahore ko muri Pakistan kabereyemo uru rugomo ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2017, ngo si ubwa mbere kabereyemo ibikorwa byo guhohotera abemera Yesu Kirisitu.
Ku itariki ya 15 Werurwe 2017, abantu 2 bakoze igikorwa cy’ubwiyahuzi mu nsengero ebyiri z’abakirisito hapfamo abantu 17, indi kipe y’abatalibani nayo yica abandi bakiristo 80.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com


