Kigali: Abanywera itabi mu ruhame bagiye gufatirwa ingamba

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ ibiganiro mpaka hagati y’ Abafatanyabikorwa mu by’ ubuzima, kuri uyu wa Kane, itariki ya 16 Ugushyingo 2017, Ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali bwatangaje ko buzajya buhana bwihanukiriye umuntu uzajya ufatwa anywera itabi mu ruhame.

Iki cyemezo cyafashwe kubufatanye bw’amashyirahamwe ashinzwe kubungabunga ibidukikije n’ ayandi arengera ubuzima bw’ abantu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu kiganiro na VOA, Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda yavuze ko itabi riri mu bintu byica abantu benshi ku isi ndetse no mu Rwanda.

Pascal Nyamulinda yakomeje agira ati” Nizeye ko kunywera itabi ahantu hahurira abantu benshi bizacika mu Rwanda kuko ubuyobozi bw’ iki gihugu bwashoboye guhangana cyane n’ ikibazo cy’ umwanda n’ umutekano mucye”.

Nyamulinda yatangaje kandi ko Umujyi uzakoresha ubushobozi ifite mu bukangurambaga bwo kubuza abantu kunywera itabi kumugaragaro.

Mu izina ry’ amashyirahamwe arwanya itabi , Joseph Ngamije yavuze ko nabo bazafatanya n’ Umujyi wa Kigali mu kurwanya uyu muco utari mwiza.

Ngamije yagize” Uruhare rwacu nka sosiyete sivile ni ingenzi kuko nubwo Leta yakoresha imbaraga hatabayeho kwigisha abantu nta musaruro waboneka”.

Abatuye Umujyi wa Kigali bamaze kujya batabaza kuko basanga hakiri abantu banywera itabi aho bashaka bakabangamira abatarinywa nk’ uko ibarurishamibare rya Leta riherutse kugaragaza muri 2013 ko mu gihugu hose abantu 12% nibo banywa itabi.

Nubwo bimeze bityo , abaganga ntibahwema gukangurira abantu kureka kunywa itabi kubera ko bibatera indwara zikomeye z’imyanya y’ ubuhumekero.

Ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali bwatangaje ibi nyuma yaho Minisiteri ifite kubungabunga ubuzima mu nshingano yasabye ko hakwerekanywa ahantu habugenewe abantu bashobora kujya banyweraho itabi batabangamiye abatarinywa.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *