Abacururizaga Mateus bararira ayo kwarika nyuma y’uko igihe ntarengwa bahawe ngo bahimuke kirangiye

Sangiza iyi nkuru

Abacururiza muri Quartier Mateus bahangayikishijwe n’aho bagomba kwimurira ubucuruzi bwabo mu gihe Umujyi wa Kigali wababwiye ko itariki ya nyuma yo kwimuka muri aka gace yari kuri uyu wa kane tariki 25 Gashyantare 2016.

Aba bacuruzi bavuga ko inyubako beretswe bagomba kwimukiramo itubatsemo ibyumba bazakoreramo, bakavuga ko bibasaba kuzabyiyubakira, kandi ngo bakaba bagiye no guhura n’igihombo kubera gutandukana n’abakiriya babo, aho bavuga ko bamwe mu baguzi bajyaga bajya kugurira muri Quartier Mateus bemeza ko bizabagora kumenya aho abo bajyaga bagurira baherereye.

Aba bacuruzi rero bakaba bavuga ko ibyo bacuruzaga bagiye kubishyira muri za depots kugeza igihe bazabonera ahantu bacururiza habanogeye .

1412886072Business-in-downtown-Kigali

Ushinzwe imiturire n’imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Fred Mugisha, avuga ko bakoze uko bashoboye kose ngo hubakwe inyubako z’ubucuruzi hirya no hino, kandi ko ari abacuruzi ubwabo bagomba guciririkanya na ba nyiri amazu, gusa ngo byaba ikibazo ari uko izo nyubako zaba zidahari.

Umujyi wa Kigali uvuga ko aba bacuruzi batakagombye kuvuga ko igihe cyabagendanye ngo kuko babibwiwe kare nk’uko Radio 10 dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Uwo muyobozi avuga kandi ko mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka ushize wa 2015, Umujyi wa Kigali wagiranye inama n’aba bacuruzi ndetse na ba nyiribibanza , bemeranya ko bazimuka aho bacururizaga ku itariki 25 Gashyantare 2016, kugirango muri iki kibanza hubakwemo inyubako zigendanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *