Mu ibanga rikomeye, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yahinduye umukino ndetse anongera imbaraga mu rwego rwo gukemura ikibazo cya politiki cy’u Burundi kimaze imyaka irenga 2 cyaroretse iki gihugu.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni aherutse kohereza mu ibanga umudiplomate w’ inzobere mu Burundi mu ntangiriro z’ Ugushyingo 2017, kugirango yumvishe Leta iyobowe na Nkurunziza ko ikwiriye kwitabira ibiganiro by’ amahoro.
Ubwo iyo ntumwa ya Perezida Museveni , Ayebare Adonia uhagarariye Uganda muri Loni yageraga i Bujumbura, yagiranye ibiganiro bikomeye na Minisitiri Alain Nyamitwe, bombi baganira ahanini ku bibazo byugarije u Burundi n’ uburyo byabonerwa umuti ku rwego rw’ Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma yo kubonana na Minisitiri w’ u Burundi w’ Ububanyi n’ Amahanga, Alain Aimée Nyamitwe , Ambasaderi Ayebare yanaganiriye na Perezida Nkurunziza ubwo bahuriraga mu Ntara ya Ngozi.
Mu kiganiro na Chimpreports, Adonia wigeze guhagarira Uganda mu Rwanda yemeje ko yagiranye ibiganiro n’ abayobozi babiri bakuru bahagarariye Leta y’ U Burundi.
Ati « Mu magambo macye cyane, nibyo nagiye mu Burundi, noherejwe n’ umuhuza mukuru muri iki kibazo gikomeye, uwo ni Perezida Museveni , ibindi tuzagenda tubibagezaho… ».
Abakurikiranira hafi politiki yo mu Karere, basanga nyuma yaho ibiganiro bine by’ amahoro bitanga ubusa, Perezida Museveni yahisemo kohereza Ambasaderi Ayebare mu Burundi kubera ubunararibonye amuziho mu byerekeye dipolomasi.
Ese Leta Nkurunziza izahuza na CNARED ?
Guverinoma ya Pierre Nkurunziza yakomeje yanga kugirana ibiganiro na CNARED ifata nk’ itsinda ry’ abanzi b’ igihugu inayishinja gutegura Coup d’ Etat yo muri 2015.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo abagize CNARED bahanganye na Leta ya Nkurunziza banze kuzitabira ibi biganiro biteganyijwe kubera i Arusha muri Tanzania, Umuhuza w’ ibiganiro, Benjamin Mkapa avuga ko hari intambwe itanga icyizere ikomeje kugaragaza ko ibiganiro bizatanga umusaruro.
Museveni na Al-Bashir
Perezida Museveni akomeje gutsinda ibitego bya diplomasi dore ko aherutse no kwakira Perezida wa Sudani, Omar Al-Bashir wahoze ari umwanzi we.
Kuva aho Sudani icikiyemo ibice 2, abaperezida Museveni na Al-Bashir bakomeje kurebana ay’ingwe bitewe n’ uruhare Museveni yagize mu kwibohora kwa Sudani y’ Epfo, gusa kugeza magingo aya, kuba Bashir yongeye kumugana byerekana ko uyu mugabo afite ibanga rikomeye mu mubano we n’ ibindi b’ ibihugu.
Ibiganiro hagati ya Museveni na Omar Al-Bashir byabereye mu gace ka Kasozi mu biraro by’ inka za Museveni, cyari kigamije gutsura umubano hagati y’ ibihugu byombi.
U Burundi mu icuraburindi !
U Burundi bwakomeje kwinjira mu icuraburundi kuva 2015, ubwo imyigaragambyo yateguwe n’ abatavuga rumwe na Perezida Pierre Nkurunziza ubwo yahinduraga Itegekonshinga ku bw’ imbaraga z’ ishyaka CNDD/FDD aturukamo yatangiraga.
Muri icyo gihe, abigaragambyaga bakwirakwiriye imihanda yose yo mu murwa wa Bujumbura ndetse banahangana n’ inzego zishinzwe umutekano, abagera kuri 2000 bahasiga ubuzima ndetse n’ abasaga ibihumbi magana 2 bahungira mu bihugu by’ u Rwanda , RDC n’ ahandi.
Mu gihe nabwo itsinda rya bamwe mu basirikare bakuru b’ u Burundi bari bayobowe na Gen. Godeffroy Niyombare na Gen. Cyrille Ndayirukiye bifuje guhirika Pierre Nkurunziza umugambi wabo ugapfubya, byatumye ingabo zari zishyigikiye Nkurunziza zahuka mu bakekwagaho bose kwigaragambya barahagorerwa kuko bamwe barishwe abandi batabwa muri yombi ndetse banakorerwa iyicarubozo ndengakamere, nk’uko raporo za HRW zagiye zibigarukwaho.
Iyo myitwarire mibi y’ inzego z’ iperereza za Leta y’ u Burundi yatumye Umuryango Mpuzamahanga ufatire u Burundi ibihano bikaze bikubiyemo no guhagarika inkunga, ibi bikaba ari ingorane zikomeye ku gihugu kuko na Nkurunziza ubwe kuva icyo gihe ntagisohoka igihugu.
Ibi byanatumye abashoramari ndetse n’ abakerarugendo batizeye gukorera mu Burundi ishoramari bitewe n’ibyo raporo zikivugaho bibi ndetse na banyiracyo bagihunga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Hakiza Suleiman/Bwiza.com


