Mu Mujyi wa Kigali hafatiwe abantu babiri b’abatekamutwe bigiraga abakozi ba leta bagacucura abaraturage, aho Igipolisi cy’u Rwanda kivuga ko abo ari uwitwa Antoinette Nibagwire na Eric Iradukunda bafatiwe mu Karere ka Gasabo no mu Karere ka Kicukiro muri iki cyumweru dusoza.
Uyu witwa Nibagwire yafatiwe I Kabuga mu Murenge wa Rusororo, aho yigiraga umupolisikazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’igipolisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Hitayezu yagize ati: “ Nibagwire icyo gihe yasanzwe ari kwaka abaturage amafaranga kubw’impushya zo gutwara zarangije igihe abizeza kuzibahindurira bitanyuze mu nzira bicamo ” .
Yakomeje avuga ko yasanganwe impushya zo gutwara ibinyabiziga 7 z’abantu batandukanye yatekeye umutwe.
Ku rundi ruhande, Mu Mudugudu wa Gako, mu Murenge wa Masaka, uwitwa Iradukunda yafatiwe mu cyuho yigize umuyobozi muri njyanama agenda afungisha amaduka n’utubari ashinja ba nyirabyo kurenga ku mategeko.
Umuvugizi wa polisi avuga ko yigiraga umuyobozi mu murenge agafungisha abacuruzi abashinja gukora bakarenza amasaha yo gucuruza abamuhaye amafaranga akabihorera.
Aba bombi; Iradukunda na Nibagwire, kuri ubu umwe afungiye kuri station ya polisi ya Rusororo mu gihe undi afungiye kuri station ya polisi ya Masaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


