Umuryango wunze ubumwe w’ibihugu by’Afrika (AU) watangaje inkuru y’ababaro ko uhangayikishijwe n’amashusho ndetse n’amafoto aherutse gushyirwa ahagaragara agaragaza uburyo mu gihugu cya libiya hamaze kuba isoko ry’abacakara b’abimukira bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Muri ayo mashusho , yashizwe ahabona na CNN muri iki cyumweru dusoje, hagaragaramo abasore barimo baratezwa icyamunara nk’abakozi bo mu mirima.
Ni abasore baba bicajwe batoye umurongo, umwe mu maguru y’undi, perezida Alpha Conde wa Guinee akaba y’umuyobozi wa UA, akaba yahise asaba ko hatangwa ibihano ku bakora ibyo bikorwa byo gucuruza abantu mu buryo buri ku mugaragaro.

Aba bagurishwa nk’abacakara biganjemo abimukira bo ku mugabane w’Afurika bagerageza kujya ku mugabane w’u Burayi banyuze muri kiriya gihugu cya Libya ngo bambukire mu Nyanja ya Mediterane, ariko bakaba bagurishwa ngo bajye gukora ku nkengero bagahembwa intica nt’ikize cyangwa ntibanayabone.
Abimukira baragurishwa muri Libya
Ayo mashusho n’amafoto biherutse gushyirwa ahagaragara na CNN yerekana ko abaturage benshi bakomoka mu bihugu nka Niger no mu bindi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, umuntu umwe akaba agurwa ku Madolari 400 ariko aho ajyanywe hakaba hadahita hamenyekana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“UA ivuga ko uko kugirwa abacakara n’abaja kwa none bigomba kuranduranwa n’imizi kandi ikaba izakoresha ubushobozi bwose buhari ngo bicike burundu.
Kugeza ubu, igihugu ca Libya catangiye gukorerwaho iperereza kuri ubwo bucuruzi bw’abantu mu buryo bweruye.

Mu kwezi kwa Kane, umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (OIM) wavuze ko wegeranije ibimenyetso bihagije kuri aba bantu bajya kugurishirizwa muri Libiya.
ONU yashoboye gutwara abimukira 25 gusa mu baheze muri Libiya
Uhagarariye ONU muri Libya, Othman Belbeisi, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko aba bimukira bagurishwa, buri wese bakamugura bitewe n’uburyo agaragara nk’uwagira umusaruro atanga byongeye bakaba bemera kugurishwa kuko nta yandi mahitamo baba bafite cyangwa ubushobozi.
Yagize ati “Biboneka ko nta mafaranga baba bafite, bakanavuga ko imiryango ya bon a yo nta bushobozi iba ifite bwo kubitaho, bityo bamwe bagahitamo kugurisha abandi ngo bagire icyo babona.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


