Muhanga: Uzarenza uku kwezi atishyuye mituweli, azashyikirizwa inkiko ahanwe

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, bwabahaye integuza ko uzarenza uku kwezi ku Ugushyingo 2017, atabutanze azashyikirizwa inkiko agahanwa.

Ibi byatangarijwe mu murenge wa Kabacuzi, umwe mu mirenge 12 y’akarere ka Muhanga, kugeza ubu uri ku mwanya wa 9 mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, kuba abahatuye batararangiza kubwishyura ahanini ngo si ku bwabo ahubwo ngo ni urubyiruko usanga rwaravuye iwabo rukajya gushaka imirimo ahandi.

Munyanshongore Apollinaire, umwe mu bahatuye avuga ko afite abana bamubaruyeho ariko ubu bakaba batakibana kuko bamwe bashatse abandi bakajya mu kazi, ariko ngo kuko asabwa kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, biramugora kubona amafaranga ya bose.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Agira ati “bamwe bigiriye mu Burasirazuba ndetse banashakirayo ariko kugeza uyu munsi nsabwa kubishyurira ayo mafaranga kandi nta bushobozi mfite bwo kuyabona yose, niyo mpamvu ntararangiza kubwishyura”.

Iki kibazo ariko agisangiye n’undi mugabo uvuga ko abana be bagiye mu kazi i Kigali, ariko ntibajya bibuka kugaruka ngo bamufashe nibura bishyure uruhande rwabo,nawe ngo asigarane urw’abana yasigaranye mu rugo.
Yibaza uburyo asabwa kwishyurira abana batari kumwe, kandi bakorera amafaranga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe ubukangurambaga k’ubwisungane mu kwivuza, Mukabaziga Victoire, avuga ko kuba umwana yarashatse cyangwa ari mu kazi ahandi, bidakuraho ko umubyeyi umubyara atamwishyurira mituweli, igihe cyose akimubaruweho.

Avuga kandi ko mu gihe uwashatse afite icyangombwa cy’uko yasezeranye byemewe n’amategeko, icyo gihe bamumwandukuraho agakorerwa urwe rugo, ariko iyo ntacyo afite byanze bikunze ababyeyi bagomba kubishyurira.

Ahubwo asaba abaturage kwihutira kwishyura bitarenze uku kwezi kwa 11, kuko uzishyura nyuma yaho azacibwa ibihano ngo biteganywa n’itegeko rigenga mituweli.

Agira ati “ahubwo ndabasaba ko mwakwihutira kwishyura bitarenze kuri 30 z’ukwa 11, kuko uzaba atarishyura iki gihe, azahanishwa ibihano bigenga itegeko rya mituweli”.

Itegeko n° 03/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza, mu ngingo yaryo ya 23, rigena ko kudafata ubwishingizi bwo kwivuza Haseguriwe ibiteganywa mu gitabo cy’ amategeko ahana, umuntu wese utabarirwa mu batishoboye bagomba gufashwa udafite ubwishingizi bwo kwivuza ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000 Frw) kugeza ku bihumbi icumi (10.000Frw).

Umuntu wese ugandisha abandi ababuza kwitabira ubwisungane mu kwivuza,ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 Frw).

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Uwambajinema M.Jeanne/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *