RDC: Mu cyumweru kimwe, abasaga 50 bamaze guhitanwa n’indwara ya Chorela

Sangiza iyi nkuru

Abakozi bo mu muryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS bakorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari gukora iyo bwabaga ngo bahangane n’ikibazo cy’indwara ya Chorela ikomeje kubica bigacika mu duce tumwe na tumwe muri kiriya gihugu.
Iyi ndwara igaragaza ibimenyetso byo gucibwamo no guhinda umuriro, imaze guhitana abasaga 50 mu gihe kingana n’iminsi 7 gusa, mu gihe abandi basaga Ibihumbi 2 banduye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’ishami rishinzwe kurwanya iri ndwara muri kiriya gihugu, Didier Bompange avuga ko iyi ari imibare yagaragaye hagati y’itariki ya 6-12 uku kwezi, iki kikaba ari ikibazo giteye inkeke mu gihe nta gikozwe ndetse hakaba hanakenewe izindi mbaraga ngo babashe kugihashya.
Yavuze kandi ko iyi ndwara iri guhitana abantu benshi kuva mu myaka yashize, aho mu ntangiriro z’uyu mwaka hapfuye abasaga 1000 mu gihe hari habaruwe abasaga ibihumbi 45 bayirwaye.
Uyu Didier Bompange, yakomeje avuga ko undi mubare munini w’abahitanywe n’iyi ndwara ari abapfuye mu 1994 ahapfuye abasaga ibihumbi 12 mu myaka umwe gusa mu mujyi wa Goma.
Chorela ni indwara yandurira cyane mu mwanda cyane cyane mu maziyanduye, aho udukoko dukwirakwira duciye mu kanwa tubasha gutuma uwatwanduye acibwamo, kuruka, guhinda umuriro, ndetse no gutakaza amazi menshi yo mu mubiri ku buryo uyirwaye apfa mu gihe kitarambiranye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *