Gitega: Abana 2 baciwe ibiganza bashinjwa kwiba ibigori

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017, nibwo abana babiri baciwe ibiganza bashinjwa kwiba ibigori mu murima uherereye muri Komini Itaba, Intara ya Gitega.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, OP1 Nkurikiye Pierre, ahamya aya makuru, akavuga ko aba bana bafatiwe mu murima bahanyura ibigori, abasore 2 bawurindaga nibo babafashe bahita babaca ibiganza by’ibumoso bakoresheje icyuma n’umuhoro.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aba basore bakoze igikorwa cya kinyamaswa bagambiriye kwihorera, bari mu maboko ya polisi, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi muri Komini Itaba, intara ya Gitega.

Aba bana baciwe ibiganza, bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kibuye, intara ya Gitega.

B1

Aba ni bo bana baciwe ibiganza by’ibumoso

b2

Abasore 2 bashinjwa kwihorera baca abana ibiganza, bari mu maboko ya polisi

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *