Huye: Imirenge 2 itarageramo amashanyarazi yijejwe kuyahabwa mbere ya 2020

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buravuga ko buzakomeza gukorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi REG kugira ngo imirenge ya Kigoma na Rwaniro isigaye itarageramo amashanyarazi agezwemo nibura mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ni mu gihe abaturage b’iyi mirenge bakomeje kugaragaza ko nibahabwa umuriro w’amashanyarazi bazawubyaza umusaruro bikabafasha kwihuta mu iterambere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku mirenge 14 igize aka karere, umurenge wa Kigoma n’uwa Rwaniro, iri mu duce dusigaye tutaragezwamo amashyanyarazi. Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Kabuga, kimwe n’abandi baturage bo muri uyu murenge, bavuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi ari inzitizi ku iterambere.

Aba baturage bo muri uyu murenge wa Kigoma, bavuga ko babonye amashanyarazi, ibyo batashoboraga gukora babyikorera kandi n’ingendo ndende bakoraga bajya aho amashanyarazi ari zikagabanuka. Bavuga ko hari ibyo bakenera ku muriro w’amashanyarazi, nko gushyira umuriro muri telephone, kwiyogoshesha cyangwa gushesha imyumbati n’amasaka babikorera ahabegereye baramutse bahawe umuriro w’amashanyarazi.

Ku ruhande rw’Akarere ka Huye, bizeza abatuye imirenge ya Kigoma na Rwaniro ko bitazarenza imyaka ibiri ino mirenge itarabona umuriro w’amashanyarazi. Mutwarasibo Cyprien, umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko bazakomeza kuvugana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG kugira ngo muri iyi mirenge hagezwe amashanyarazi, kuko iki kigo ari cyo gishinzwe kubaka imiyoboro y’amashanyarazi migari bitewe n’ ingengo y’ imari iremereye iki gikorwa gitwara. Gusa nk’uko ngo iki kigo cyibibizeza, mu gihe cy’imyaka ibiri, iyi mirenge izaba yagejejwemo amashanyarazi.

Akarere ka Huye kamaze kugerwamo n’amashanyarazi ku kigereranyo cya 40%. N’aho ingo 22% ni zo zifite umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku miyoboro migari, hakiyongeraho izindi 4% zikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ivuga.

Gahunda y’igihugu, ni uko mu mwaka wa 2017 na 2018, nibura ingo 70% zaba zifite umuriro w’amashyanyarazi. Kuri ubu ingo 24% ni zo zifite amashanyarazi. Icyerecyezo cy’igihugu, ni uko mu mwaka wa 2020, Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amashanyarazi baba ari 100%.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *