Perezida Bashir yasabye u Burusiya kumurindira umutekano kubera Amerika

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Sudani, Al Bashir uri gushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, aherutse gusaba u Burusiya kumurindira umutekano w’igihugu cye kubera gutinya Amerika.
Ibi ni bimwe mu byo perezida Bashir aherutse gutangaza mu ruzinduko yari yagiriye muri kiriya gihugu cy’u Burusiya, aho yashimiye Perezida Putin ku ruhare rwe mu bijyanye n’umutekano ndetse anamusaba ubufatanye buruseho mu bya gisirikare anamusaba kumukorera uburinzi ku gihugu cye.
Yagize ati “Ndashimira igihugu cya nyu mu bikorwa kigaragaza mu buryo mpuzamahanga, ariko ndasaba ubufatanye mu kurindira umutekano igihugu cyanjye ku bikorwa ibyo ari byo byose Amerika ishobora gushaka kudukorera.”
Perezida Bashir waganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya yakomeje asaba ko hakorwa n’ubundi bufatanye n’igihugu cye ariko cyane cyane mu bya gisirikare, nyuma ya go Perezida Putin we akaba yaravuze ko hazanakorwa ubufatanye hagashorwa imari mu bindi bikorwa birimo n’ibijyanye n’ubuhinzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Bashir yishinganishije nyuma y’uko Amerika ikuye igihugu cye ku rutonde rw’ibihugu bitari byemerewe gukandagiza ikirenge ku butaka bw’Amerika, ariko perezida Bashir akaba afite impungenge ko haba hari izindi nkurikizi ku byaha ashinjwa by’ubwicanyi byakorewe mu ntara ya Darfur mu myaka yashize.
Ibibazo by’ubwicanyi bivugwa muri Sudani byatangiye kumvikana guhera muri 2003, ubwo imitwe yitwaje intwaro yatangiraga kutavuga rumwe n’Abarabu bari bafite ubwganye muri Politiki y’igihugu yari iyobowe na Perezida Bashir, UN ikaba ivuga ko abasaga ibihumbi 300 bahasize ubuzima na ho abasaga Miliyoni 2.5 bakaba barakuwe mu byabo n’ibibazo by’umutekano mucye na nubu bamwe bakaba bakiri mu buhungiro.
Perezida Bashir, akomeje gukorera ingendo mu bihugu bimwe na bimwe nyuma y’uko avuye mu bwihisho aho n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rukomeje kumuhiga ngo aryozwe ibyaha ashijwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *