Bamwe mu banyamuryango bari ma mashyirahamwe 6 agize Urugaga nyarwanda rwa muzika (RMF) baranenga imikorere imwe n’imwe ya komite nyobozi bavuga ko yikubira ibikorwa byabateganyirijwe.
Bamwe mu banyamuryango ba Ikembe Rwanda Modsern Music , Ishakwe Gakondo Union na RAPO baganiriyena bwiza.com bavuze ko batajya bahabwa amakuru y’ impamo ku bikorwa bitandukanye nk’ abagenerwabikorwa cyane cyane mu bitaramo bitandukanye biba byateguwe hirya no hino mu ntara no mu turere tugize igihugu.
Mu kiganiro, Bwiza.com yagiranye n’ abanyamuryango bakurikirikiranira hafi ibikorwa bya RMF batifuza ko amzina yabo atangazwa bavuze ko kuba uru rugaga rutajya rukorana inama n’ abanyamuryango byinshi bipfa.
Si ibyo gusa kuko hari na bamwe mu bayobozi b’Urugaga Nyarwanda rwa Muzika, (RMF) bafite amashyirahamwe bayoboye ibyo bigatuma bavanga imikorere bishakira inyungu zabo bwite.
Umwe mu bari muri komite zigize uru rugaga yagize ati” Abagize nyobozi uko ari bane nibo bapanga byose ugasanga abajyanama na ngenzuzi nta jambo kenshi, babaho nka balinga ndetse nta n’amakuru bazi”.
Ati” Ibi byagaragaye kenshi ubwo hategurwaga ibitaramo ugasanga hatoranyijwe abahanzi bafitanye ubushuti n’ abagize komite nyobozi.”
Mu rwego rwo kumenya ibi bivugwa kuri komite nyobozi ya RMF, twagiranye ikiganiro kirambuye na Perezida wayo, Jean de Dieu Tuyisenge aducira ku mayange uko abizi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Tuyisenge
Jean de Dieu
yavuze ko mu mikorere y’Urugaga ayoboye badakorana n’ umuntu ku giti cye ngo ahubwo bakorana n’amashyirahamwe agize urugaga nyarwanda rwa muzika.
Ati “Abo bavuga ko twironda nsanga batazi inshingano twihaye kuko iyo dufite ubutumire buvuye muri Minisiteri ifite umuco mu nshingano duhamagaza amashyirahamwe ubundi tukayashinga imirimo bityo ikazana abahanzi ibonamo ubushobozi”.
Yakomeje atubwira ko muri RMF bafite imigambi yo kurushaho kuvugurura imikorere y’abahanzi harimo no kubateza imbere nk’ uko bikubiye mu mategeko agenga uru rugaga.
AhaTuyisenge yaboneyeho umwanya wo kudutangariza ko ku bufatanye na Minispoc, hari abahanzi babiri boherejewe muri Koreya y’Amajyepfo kwihugura mu bya muzika.
Umuneza Ferdinand yagiye kwiga ku bijyanye no gutegura ibitaramo (Events Management) naho mugenzi we Iyakaremye Justin yiga ibijyanye no gucuranga.
Uru rugaga rwashinzwe mu mwaka wa 2015 nyuma y’ itorero rya mbere ry’ abahanzi (Indatabigwi) ryabereye mu Ntara yAmajyaruguru, i Nkumba mu karere ka Burera.
Kugeza magingo aya kandi urugaga Nyarwanda rwa Muzika, (RMF) rukorana n’ Inteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco( LARC) ndetse na Minisiteri y’ Umuco na siporo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


