Ku wa 24 Ugushyingo 2017, mu cyumba cy’inama cya Hotel Lemigo hateraniye inama rusange y’Ubushinjacyaha Bukuru, yahuje abakozi bose b’ Ubushinjacyaha Bukuru , n’abatumirwa bahagarariye inzego zifite aho zihuriye n’Ubushinjacyaha mu mirimo yazo . Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro n‘Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Hon UWIZEYIMANA Evode .
Muri iyi nama rusange hafatiwemo imyanzuro ikurikira:
1.Abakozi b’Ubushinjacyaha biyemeje gukomeza gukora akazi neza bakorera hamwe (team work), kugira umurava n’imyitwarire myiza ihesha isura nziza urwego rw’ubushinjacyaha kugira ngo intambwe yatewe idasubira inyuma .
2.Abashinjacyaha biyemeje gushyira imbaraga mu gusura amazu afungirwamo (kasho) nk’uko amategeko abiteganya no gufata ibyemezo bya ngombwa hirindwa ifungwa rinyuranije n’amategeko.
3.Abakozi b’Ubushinjacyaha biyemeje gukora ubushakashatsi bugamije kubungura ubumenyi no kunoza ireme ry’akazi bakora.

4.Abashinjacyaha biyemeje gukomeza gushyira ingufu mu gufatira umwanzuro amadosiye yose yinjira mu rwego rwo kwirinda ibirarane, kandi akaba akoze neza(quantity and quality).
5. Abashinjacyaha biyemeje gushyira imbaraga mu gukurikirana abakekwaho ibyaha byo gusambanya abana, hashakishwa ibimenyetso bicukumbuye ku gihe (preuves scintifiques), abakorewe ibyo byaha (victims) bakajya bamenyeshwa umwanzuro wafatiwe dosiye n’uburenganzira bahabwa n‘amategeko .
6.Abashinjacyaha biyemeje kwirinda ifunga rinyuranije n’amategeko, abo byagaragayeho nk’uko byagaragajwe na raporo y’ubugenzuzi Bukuru bagasabwa ibisobanuro.
7.Inzego z’Ubushinjacyaha zisumbuye n’izibanze zikorera ahantu hatameze neza, zigomba gushakirwa inyubako zimeze neza kandi zifite ibyangombwa bikwiye, inyubako zishaje zikavugururwa aho zitari zikubakwa.
8. Abashinjacyaha biyemeje gushyira imbaraga mu gufatanya n’abagenzacyaha mu ikorwa ry’iperereza hakabaho kuzuzanya mu ishakishwa ry’ibimenyetso.
Src:NPPA
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


