Kicukiro: Urubyiruko rwavuye Iwawa ruranenga ubuyobozi bw’akarere bwarukoresheje rushonje

Sangiza iyi nkuru

Akarere ka Kicukiro kari kagize igitekerezo cyo gufasha urubyiruko rwavuye ku Kirwa cya Iwawa kugirango rubashe kwihangira umurimo ariko rurakanenga kuba kararukoresheje imirimo y’ubuhinzi, katarugaburira, nta bwishingizi by’umwihariko n’ibyo bejeje ntihagire icyo birumarira.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo abasore bagera muri 50 batangiye ibiganiro njyanama n’akarere, muri Gicurasi nibwo batangiye guhinga, beza imboga muri Nzeri, basaruye 60% ariko ubu bakaba bibaza aho umusaruro wabo wagiye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku ikubitiro, hatangiye itsinda ry’ ubuhinzi n’ ubworozi muri Gicurasi 2017 ubwo Akarere kari kamaze kuganira n’ uru rubyiruko rwari rumaze kwibumbira muri koperetive yitwa « Kora Uterimbere », rwahawe igishanga gifite ubuso bungana na hegitari 2 giherereye i Nyandungu aho bakunze kwita « Ku Mushumba Mwiza » mu Murenge wa Nyarugunga.

Muri iki gihe , Akarere kahise kagenera uru rubyiruko ibikoresho by’ibanze by’ ubuhinzi birimo inkweto zabugenewe(bottes), amasuka, ibitiyo, imashini yo kuhira , amafumbire, imbuto ndetse banabaha imodoka ibajyana ku kazi ikanabacyura imuhira ariko kirengagiza ko bakeneye kurya no kuvuzwa.

Urubyiruko ruranenga Akarere

Ibi byangombwa by’ ibanze, bimaze kuboneka urubyiruko rwatangiye gukorana umurava kuko rwifuzaga kwivana mu bwigunge n’ ubukene.

Ruvuga ko ikibazo gikomeye cyavutse nyuma yo kubona ko mu byo akarere kabagenera haburamo amafunguro dore ko guhinga bisaba imbaraga mu gihe Akarere ko katabyitagaho cyane.

Umwe muri bo agira ati « muri twe hari abadafite imiryango, hari n’abayifite ariko ikennye cyane, twarahinganaga tugataha saa munani tutanariye, namwe muri abantu murumva bwacya ukagaruka ».

Bakomeza bavuga ko nta ruhare ruhagije bahawe mu gufata ibyemezo kuri uyu mushinga bari batangiye, bazi ko uzabateza imbere, ugezemo hagati uracumbagira.

Ati « ryaba ari izina rya koperative, ubuyobozi, ibikoresho,… byose nibo badutekererezaga, baratekerezaga bakanatugenera, mbese nta saha ihamye yo gutangira no gutaha twagiraga, hari n’igihe imodoka y’akarere yazaga igasanga twasinziriye kuko twabaga dushonje, abandi bitahiye n’amaguru ».

Akomeza avuga ko imodoka yabavanaga ku karere, ikabageza ku murima, ikaza no kubacyura, ariko bakanenga akarere kuba karabakoresheje mu kavuyo.

Ati « ubundi twagomba kuba tugeze mu murima bitarenze saa moya, ariko hari igihe twagendaga saa tatu izuba ryavuye, hakaba n’igihe imodoka yaburaga tukitahira, mbese byari akavuyo, ni nako katumye umusaruro twari twiteze urushaho kubura, natwe ducika intege, turarindagira turatatana ».

Ikindi banenga akarere, ni uko batangira ibiganiro by’umushinga muri Gashyantare, bari bemeranyijwe ko hazajya hakorwa inama nyuma y’amezi 3, ariko kuva icyo gihe kugeza ubu nta nama yongeye kuba.

Ubuyobozi bw’ Akarere bubivugaho iki ?

Umuyobozi w’ Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, Nshimiyimana Jean Pierre, yatangarije Bwiza.com ko ibyo bakoze kwari ugushyigikira uru rubyiruko, kuko ari rwo rwagombaga kubigiramo inyungu ya mbere.

Agira ati « Ntitwigeze duteganya kugaburira uru rubyiruko, ariko na none uko iminsi igenda twabonaga bacika intege ndetse n’ umubare ugenda ugabanuka .

Mu ntangiriro abahingaga bari 27 ariko uko bwacyaga bagenda bagabanuka ndetse n’ abasigaye hagahingamo imbarwa duhitamo gushaka abandi bantu bajya babafasha guhinga ndetse no gutera ».

Akomeza avuga ko n’ubwo ku ruhande rw’ ubuyobozi batigeze bateganya kugaburira aba bantu kubera butari bubacumbikiye, ngo bamwe muri rwo bagiye barangwa n’ imyitwarire mibi irimo kunywa urumogi.

Ati « Twagiye kubasura tubatunguye turi kumwe na polisi dusanga mu bantu basaga 20, bane ari bo bahari, batubwira ko bagenzi babo bagiye ».

Akomeza ashimangira ko Akarere karimo kuvugurura gahunda ku buryo uru rubyiruko rugiye gukorerwa ibyo rwifuza kugirango rurusheho gukora neza.

Ati « Icyo kibazo cy’ amafunguro, mutuweli n’ inzu yo kubamo kugirango rwegere umurimo nibyo bimaze kwigwa hano ku Karere ndetse hakaba hasigaye ko bishyirwa mu ngiro ».

Mu kiganiro twagiranye na Nshimiyimana yasoje adutangariza ko nubwo Akarere ka Kicukiro kakoresha imbaraga zishoboka zose mu gihe urubyiruko rutagize disipiline no kugira intego mu mikorere yarwo ntacyo rwakwigezaho.
 
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Gaston Rwaka/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *