Uganda: Umunyarwandakazi yafatanywe ibiyobyabwenge

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi, Beatrice Isaro yafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’ Indege cya Entebbe muri Uganda, kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017.

Polisi ishinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cya Entebbe yatangaje ko ibi biyobyabwenge byo mu bwoko bwa Cocaine byafashwe byari bifite agaciro ka miliyoni 397 y’ amashilingi akoreshwa muri Uganda.

Beatrice Isaro, usanzwe ari umuforomokazi yafashwe hifashishijwe ibyuma bikoreshwa n’ ikoranabuhanga biherutse kubakwa ku kibuga cy’ indege cya Entebbe nk’ uko Chimpreports ibitangaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuvugizi w’ iperereza muri ako gace , Vincent Ssekate yemeje nawe ko ibyo biyobyabwenge byafatiwe mu gukapu k’ uyu munyarwandakazi yari yitwaje mu rugendo rwe.

Ssekate yagize ati” Ibikoresho dufite ubu birakomeye ku buryo bidahusha gutanga amakuru nk’ aya, ni ukuvuga ngo byavumbuye iyi cocaine aho yari izingiye mu myenda , mu nkweto ndetse no mu mpapuro byari mu gikapu cya Isaro”.

Ssrekate yakomeje avuga kandi ko Isaro ufite urupapuro rw’ inzira nimero EC 298229 yafatanywe ikiro 1.59 cya cocaine yarajyanye i Bamako mu murwa mukuru wa Mali.

Isaro yahise atabwa muri yombi we na Haruna Koli bari bafatanyije urugendo.

Akimara gufatwa, Isaro yasobanuriye polisi ko icyo gikapu yari yagihawe n’ inshuti ye yitwa Ali imutuma kugishikiriza umuvandimwe we uba i Bamako.

Ubwo yabazwaga impamvu imujyanye muri Mali, Isaro yavuze ko afite inshuti yitwa Mitchel yamusabye kujya kumurangurira ibicuruzwa muri Mali bityo bikazacururizwa i Kigali mu Rwanda.

Mu kwezi kumwe, Isaro niwe mugore wa kabiri ufatiwe ku kibuga cy’ indege cya Entebbe akekwaho ubucuruzi bwa Cocaine.

Mu byumweru bibiri bishyize ,Allen Nankanja yafashwe agerageza kwinjiza cocaine muri Uganda ayikuye muri Brazil.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *