Kuva kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 30 Mata, inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nduta, muri Tanzania, yarafunzwe ku mugaragaro, kandi nta mpunzi zisigayemo.
Amakuru aturuka ahantu hizewe avuga ko imodoka za nyuma zatwaye impunzi z’Abarundi ziva mu nkambi ya Nduta zahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ushize, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Ku wa Kane nyuma ya saa sita, umwe mu mpunzi za nyuma wageze i Mishiha, mu burasirazuba bw’u Burundi, yagize ati: “Abari basigaye ni abantu bageze mu za bukuru cyangwa barwaye, nk’umugore wabyaye abazwe ku wa Kabiri ushize i Kibondo kandi akaba adashobora kugenda byoroshye.”
Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Tanzania, Patrobas Katambi, ni we wafunze ku mugaragaro inkambi ya Nduta, iherereye mu karere ka Kibondo mu Ntara ya Kigoma mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Tanzania.
Nk’uko abategetsi ba Tanzania babitangaza, ngo iki cyemezo cyafashwe mu rwego rw’amasezerano y’impande eshatu hagati ya Tanzania, u Burundi, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR) agamije gushishikariza gutahuka ku bushake impunzi z’Abarundi.
Iyi gahunda ikurikira icyifuzo cya Guverinoma y’u Burundi cyo kongera ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gutaha kugeza mu mpera za Mata.
Iyi gahunda iteganya kandi gucyura impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Nyarugusu bitarenze ku itariki ya 30 Kamena 2026.
Guverinoma ya Tanzaniya yavuze ko iki gikorwa ari “intsinzi ikomeye mu gucyemura ibibazo bifitanye isano n’impunzi” inavuga kandi ko ifite intego yo gushimangira umutekano no kongera gutunganya ubutaka bwubatseho inkambi ku nyungu z’abaturage.
Bivugwa ko Abarundi bagera ku 15.000 batahutse mu minsi itatu kuva ku wa Mbere ushize, mu buryo benshi mu mpunzi batangaje ko atari ubwa kimuntu.


