Muhanga: Abakora isuku mu mihanda barataka inzara baterwa no kumara amezi 6 badahembwa

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu karere ka Muhanga bakora imirimo y’isuku ku muhanda wa Bulinga-Remera-Kabacuzi ndetse n’umuhanda wa Cyakabiri-Rutobwe-Nyabikenke-Ndusu, bavuga ko inzara ibamereye nabi kubera kumara amezi 6 badahembwa.

Ku wa 30 Gicurasi nibwo aba bakozi baheruka ifaranga, amezi 6 akaba ashize badahembwa, bakora buri munsi kuva mu gitondo (06:30) kugera saa sita, umubyizi umwe bagahembwa 1200Frs, bamwe bataka inzara mu ngo zabo abandi ntibaratanga mituweli,… bakaba basaba akarere kubishyura.

Umwe muri aba bakozi, agira ati “ntabwo tuzi ikibazo cyabaye, kudahemberwa igihe byaduteje inzara, twabuze uko dutanga mutuweli kubera kubura amafaranga,…”.

Ukuriye aba bakozi, Sebazungu Jean Baptiste nawe ashimangira ko bakora buri munsi mu matsinda asimburana, ariko amezi 6 akaba yihiritse, agasaba akarere kubishyura ngo nabo bakemure ibibazo byo mu miryango.

Ati “Abakozi baba barimo gutaka inzara mu ngo zabo, abenshi bakoramo bafite ingo, usanga barimo kuvuga ko batabona icyo kugaburira abana abandi babuze ayo kwishyura mituweli, rwose ikibazo kiradukomereye, ariko ubundi bajyaga batwishyura neza, ntabwo tuzi icyabiteye kumara amezi angana gutya”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, avuga ko ubusanzwe aba baturage amafaranga yabo bayahabwa avuye muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa remezo (MININFRA), akanyuzwa mu karere, kuko n’amasezerano y’akazi bayagirana n’akarere ka Muhanga.

Agira ati “ubundi bahembwa na MININFRA, ibinyujije mu karere, icyabaye ni uko amafaranga yatinze kutugeraho kuko bisaba ko abanza kunyura muri MINECOFIN nayo ikayatwoherereza,…tumaze kubona ko yatinze, ubu hari undi murongo uriho, hari amafaranga twasabye MINECOFIN ko yaba ariyo iduha tukaba tubahembye, ubu twasabye Miliyoni 20 muri turayategereje, naza tuzahita tubishyura amafaranga yabo yose,kandi turabizeza ko bizacyemuka vuba bidatinze”.

Aba bakozi basabwa kwishyurwa ni 82, Ku muhanda wa Bulinga-Remera-Kabacuzi, ukoraho abakozi 52, ukaba ufite uburebure bwa kilometero 23, naho abakora Ku muhanda wa Cyakabiri-Rutobwe -Nyabikenke -Ndusu bo ni 30, uyu muhanda ufite uburebure bwa 12,565 km.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Uwambajinema M.Jeanne/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *