Uko umukinnyi wa sinema Sigourney Weaver yakunze Ingagi akifuza no kuba mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri benshi, Sigourney Weaver bamuzi nk’intwari yo muri filimi “ Alien ”, aho aba yitwa Ripley, ariko ngo uyu mugore ku bwe ngo filimi yakinnye igahindura ubuzima bwe ni iyo yakinnye ari Dian Fossey yitwa “ Gorillas In The Mist ” yanabonye igihembo cya Oscar mu 1988. Uyu mukinnyi wa filimi w’ikirangirire muri Hollywood akaba avuga ko yakunze Ingagi cyane ku buryo yifuje no kuba mu Rwanda.

“Dian Fossey yagize ingaruka nini ku buzima bwanjye”, uwo ni Sigourney Weaver ukomeza agira ati: “ Sinari naramaranye igihe n’inyamanswa zo mu ishyamba ariko kubyukana nazo, kumarana nazo igihe umunsi ku wundi ..numva meze nk’aho ari impano ikomeye nahawe. Byahinduye uko nabonaga Isi .”

Nyuma y’imyaka hafi 30 filimi yavugaga ku buzima bwa Dian Fossey n’Ingagi zo mu Birunga mu Rwanda igiye hanze, Weaver ngo yashyize imbaraga ze zose mu mishinga yo kuzibungabunga ndetse ni nawe ukuriye ikigega cyitwa Dian Fossey Gorilla Fund International.

1213720
Sigourney Weaver ni icyamamare muri Hollywood

Nk’uko inkuru dukesha Metronews ikomeza ivuga, ngo Weaver ntiyinginzwe cyane ngo atize ijwi rye Dian Fossey muri filimi Gorillas in The Mist igizwe n’ibice bitatu bivuga ku buzima bwa Dian Fossey n’akazi yakoze. Gusa, ngo ikibazo gikomeje kuba amayobera n’ubu ni uburyo Dian Fossey yishwe mu 1985.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Inkiko zo mu Rwanda zahamije icyaha uwari ushinzwe kumufasha mu bushakashatsi, Wayne McGuire, ariko ava mu Rwanda avuga ko ari umwere kugeza na n’ubu ndetse nta gihano yigeze akora. Abandi bakekaga ko Dian yishwe na ba rushimusi kubera ukuntu yabarwanyaga afite ingeso yo kubakangisha za masks zimeze nk’amagufa y’abantu, biza no gutuma bamwita umupfumu.

Weaver akagira ati: “ Sintekereza ko hari icyo tuzigera tumenya. Kuri njye inkuru n’uko, usibye ibyabaye, akazi ke kazakomeza kubaho ”.

Inline 1369747 16.9
Sigourney Weaver yiyumvamo urukundo rw’Ingagi

Gukora kuri iyi filimi ngo hari byinshi byiza byamwibukije. Umwaka filimi, Gorillas in The Mist, yasohokeyemo nk’uko avuga, nibwo yari akimara kurongorwa ndetse ngo abwira umugabo we ko bagomba kwimukira mu Rwanda aramwangira ariko ngo yari yamaze kwiyumvamo abana b’Ingagi bamusimbukiraga, bamunyarira, akagira ati: “ Ntushobora kureba mu maso y’umwana w’Ingagi ngo ntubone umuntu ”.

Abajijwe uko ibi byahinduye ubuzima bwe nk’umubyeyi, yavuze ko umukobwa we, Charlotte, yavutse nyuma y’amezi 18 filimi igiye hanze, akagira ati: “ Icyo nicuza n’uko ntigeze nzana nawe mu Rwanda. N’ukuri ndifuza kubikora .”

gorillas in the mist
Sigourney Weaver mu 1988, mu ifatwa ry’amashusho ya Gorillas in The Mist

Ubwo ikinyamakuru Metronews cyamubazaga kugira icyo avuga kuri Dian Fossey, yavuze ko ari umuntu wemerwa cyane ariko unateza impaka cyane.

Ati: “ Kimwe mu bintu bitangaje kuri we n’uko umuntu umwe ashobora kukubwira ikintu kimwe kuri we, maze umuntu ukurikiye akakubwira ikikinyomoza neza .”

Yakomeje avuga ko hari umuntu wakubwira ko Dian Fossey yari umuntu ufite roho nziza, ariko undi akakumvisha ukuntu yagiraga igitugu. Ati: “ Kuri njye ibyo byose byari ukuri .” Yongeyeho ko icyo abantu bamenya gusa ari uko yari yarashyize Ingagi imbere y’ibintu byose, yazirwaniye, kandi ngo yari Isi ye.

81438905 81438498
Sigourney Weaver

Uyu mukinnyi wa sinema uvuga ko abishoboye yanasaba Ingagi yo kurera, avuga ko hakiri ibibazo bikomeye. Avuga ko mu Rwanda kuri ubu habarirwa Ingagi zigera muri 900 kandi ikigega cya Fossey kikaba hari byinshi cyagizemo uruhare kandi n’Abanyarwanda bakabigiramo uruhare, ariko ngo kuri ubu Isi yugarijwe n’ikibazo cyo kuba yabura 50% by’inyamanswa. Ati: “ Tugomba kubaha kuba inyamanswa zifite uburenganzira kandi zishobora kutwigisha byinshi .”

Sigourney Weaver ngo yageze mu birunga mu 1978 ibintu bitameze neza, aho Ingagi ikiri nto Dian yakundaga yitwa Digit yari imaze iminsi yishwe mu buryo buteye ubwoba ndetse bakayica umutwe.

Inline 1369756 16.9
Dian Fossey mu Birunga ari kumwe n’Ingagi

Ngo mu kababaro n’umujinya, Dian yamusabye kumusezeranya ko amashusho ya filimi bari bagiye gufata nirangira izakoreshwa mu gushaka amafaranga yo kurinda Ingagi kuko ngo yashakaga amafaranga yo kujya ahemba abarinzi ba pariki n’ayo gukoresha ibindi bigamije kubungabunga Ingagi.

Ngo icyo Weaver yabonye ni uko Dian Fossey yari afite imbaraga, kandi yaritanze wese ku buryo ikintu kimwe rukumbi cyamuhangayishaga ari Ingagi ku buryo iyo habaga hari ikintu cyazigirira nabi cyagombaga guhagarikwa.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *