Umusirikare mukuru mu Bushinwa wari ufite ipeti rya General yafashe icyemezo cyo kwiyahura yimanitse mu mugozi nyuma y’uko yari yatangiye gukorwaho iperereza ku birego bya ruswa nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri n’Ibiro Ntaramakuru by’u Bushinwa, Xinhua.
General Zhang Yang, wahoze akuriye urwego rushinzwe imirimo ya politiki mu gisirikare cy’u Bushinwa, yasanzwe iwe yapfuye kuwa 23 Ugushyingo 2017 nk’uko bikomeza bitangazwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biravugwa ko abashinzwe iperereza mu gisirikare bari batangiye kurikora ku mubano wa Gen Zhang n’abandi babiri bahoze bakuriye komisiyo ya gisirikare ari bo; Guo Boxiong na Xu Caihou, bamwe mu batunzwe urutoki mu rugamba perezida Xi Jinping yatangije rwo kurwanya ruswa.
Xinhua irakomeza ivuga ko abashinzwe iperereza basanze Zhang yarahonyoye bikabije amahame agenga ikinyabupfura y’ishyaka riri ku butegetsi ndetse akanica amategeko atanga ndetse akakira za ruswa no gutunga akayabo k’amafaranga hatazwi aho yayakuye.
Gen Zhang ngo akaba yari yemerewe kuba agumye iwe ubwo iperereza ryatangiraga kumukorwaho.
Bivugwa ko Gen Zhang yari umwe mu bagize Komisiyo ya Gisirikare ishinzwe gucunga ingabo zibarirwa muri miliyoni 2 u Bushinwa bufite. Abantu basaga miliyoni 1,4 barimo abayobozi 300 ngo bakaba bamaze guhanwa bazira ruswa kuva mu 2012.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


