Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania aravuga ko umubano wa Irene Uwoya n’umugabo we baherutse gushyingiranwa, Dogo Janja, waba utifashe neza muri iyi minsi kuva Katauti Ndikumana, wahoze ari umugabo we, yakwitaba Imana. Uwoya ngo akaba anatekereza ko Dogo Janja ari we ntandaro y’urupfu rwa Katauti.
Amakuru dukesha urubuga rwa udakuspecially rwo muri Tanzania aravuga ko amakuru ari kuvugwa hirya no hino muri Tanzania, avuga ko Irene Pancras Uwoya, wamenyekanye nka Oprah muri filimi zo muri Tanzania, ngo yaba yaratangiye kugaragariza urwango Dogo Janja baherutse kurushingana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bikaba bivugwa ko umubano w’aba bombi waba ugenda urushaho kumera nabi kuko Irene kuri ubu ngo asa nk’udashaka kubonana na Dogo Janja ndetse ngo anatekereza ko ari we ntandaro y’urupfu rwa Ndikumana Katauti ariko mu buryo butasobanuwe muri iyi nkuru.

Iyi nkuru isoza ivuga ko ubwo Dogo Janja yasabwaga kugira icyo atangaza kuri ibi bintu yasubije atishimye ahangayitse cyane asubiza ibyo atabajijwe ndetse ngo ntiyifuze ko bakomeza kubimubaza.
Irene Uwoya na Ndikumana Katauti bashyingiranwe kuwa 11 Nyakanga 2009 , ibirori bibera muri Hoteli ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe, mu Mujyi wa Dar es Salaam. Nyuma y’imyaka ibiri n’igice babana, kuwa 13 Ugushyingo 2011 baje gutandukana buri umwe akomeza ubuzima.

Mu kwezi gushize kw’Ukwakira muri uyu mwaka wa 2017 nibwo Irene Uwoya yongeye gushyingiranwa n’undi musore w’umuhanzi witwa Dogo Janja bivugwa ko kuri ubu umubano wabo waje agatotsi kuva Katauti yakwitaba Imana kuwa 15 Ugushyingo 2017.
Dennis Ns./Bwiza.com


