Ruhango: Guhezwa ku mitungo y’urugo ku bagore, ihohoterwa riza ku isonga

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buvuga ko aka karere kugarijwe n’ikibazo cy’ihohoterwa rigikorerwa abagore, bagahezwa ku mitungo y’urugo n’abagabo babo, ari naryo hohoterwa riza ku isonga mu yandi.

Rugendo Byiringiro Jean, umukozi w’akarere ka Ruhango ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, avuga ko kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, no mu karere ka Ruhango hakigaragara ihohoterwa, ariko ryiganje cyane kurikorerwa abagore babuzwa uburenganzira ku mitungo y’urugo [hagati y’abashakanye] aho ngo usanga, umugabo yiharira imitungo y’urugo, ntatume umugore ayigiraho ijambo cyangwa uruhare mu ikoreshwa ryayo.

Byiringiro ati “iryiganje cyane, ni iryo guheza abagore ku mitungo, mbese ntibagire uburenganzira ku mitungo cyangwa ngo bagire ubushobozi bungana n’ubw’abagabo babo ku bijyanye n’imicungire y’umutungo w’urugo[…]ibibazo tugenda twakira,haba mu tugari cyangwa n’abaza mu buyobozi bw’akarere abenshi wumva ikibazo aba afite ari igishingiye ku mutungo, ko umugabo ashobora kuba awukoresha nabi, batabigiyeho inama cyangwa se nawe atanamwemerera kugira icyo akoresha uwo mutungo basangiye”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umukozi w’ umuryango w’abagabo baharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC)

mu ntara y’Amajyepfo, R
udasingwa Jean Bosco,
avuga ko abagabo bagifite inyota yo kwikubira imitungo y’urugo biterwa nuko baba bararezwa mu miryango bavukamo, aho ngo baba barakuze babwirwa ko aribo bafite uburenganzira n’ijambo ryanyuma ku mitungo y’urugo.

Rudasingwa agaragaza ko ihohotera rishingiye ku gitsina ari ikibazo gikomeye mu muryango nyarwanda, agasobanura ko hagati y’umwaka wa 2010 na 2015 imibare y’abicanye barashakanye iri hagati ya 3000 na 4000, 70% bishwe bakaba ari abagore.

Hari imiryango yafashijwe gusobanukirwa n’ihohoterwa, ubu iri guhindura abandi

Rudasingwa asobanura kandi ko mu rwego rwo guca ihohotera rishingiye ku gitsina umuryango RWAMREC wahuguye imiryango 30 yo mu Murenge wa Ruhango y’abagaho mu ihohoterwa, ukaba uyiherekeza mu rugendo rw’impinduka. Kuri ubu abamaze guhinduka bakaba bafasha abandi muri iyo nzira.

Hitimana Martin w’imyaka 35 utuye mu kagari ka Tambwe, umurenge wa Ruhango, ni umwe mu bahuguwe, ufasha abandi guhinduka, kuva mu mwaka wa 2016.

Mbere ngo yahohoteraga umugore we, amuca inyuma, gukoresha umutungo w’urugo uko yishakiye, kumukorera ibimubabaza umubiri n’umutima n’ibindi. Ibyo byose ngo yabikoraga abifata nk’uburenganzira bwe.

Aho amariye guhinduka, ngo amaze kugera ku iterambere dore ko yatunganije neza inzu ye, agura imirima n’amatungo, afasha abantu bageze ku 150 mu nzira y’impinduka bareka ihohoterwa kandi ngo akaba agikomeje mu rwego rwo gusezerera ihohoterwa rikigaragara cyane cyane irikorerwa abagore.

Usibye iri hohoterwa ry’abagore bahezwa ku mitungo y’urugo, hari kandi n’iry’abana batemerwa na ba se ,aho ngo babemera aruko hitabajwe inkiko nkuko bigarukwaho n’ubuyobozi bw’akarere.

Nta mibare igaragazwa n’ubuyobozi bw’akarere y’uko iri hohoterwa rihagaze, gusa hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16, harwanywa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho insanganyamatsiko igira iti “Turwanye ihohoterwa rishingiye ku gitsina duhana ababigizemo uruhare”.
ihohot2

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

J. Claude Ntezimana/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *