Indege ya Turkish Airlines yari itwaye abagenzi 107 iturutse I Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa Kane byabaye ngombwa ko igwa bitunguranye ku kibuga cy’indege cya Khartoum nyuma yo kwikanga ko yari yatezwemo igisasu nk’uko byatangajwe n’abayobozi.
Iyi ndege yari iturutse muri Kenya igana i Cairo mu Misiri, ubwo umugenzi ukomoka mu Bwongereza wari muri Boeing 737 yakiraga email imubwira ko indege arimo itezemo igisasu igeze mu kirere cya Sudani nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ubuyobozi bushinzwe indege za gisivili muri Sudani, Abdel Hafiz Abdel Rahim .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abdel hafiz yakomeje avuga ko uyu mugenzi w’Umwongereza arimo gukorwaho iperereza hari abahagarariye ambasade y’u bwongereza n’umupilote wari utwaye iyi ndege nk’uko Sudani Tribune dukesha iyi nkuru ivuga.
Abdel Hafiz ariko yahakanye ko Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Khartoum cyafunzwe mu gihe hagikurikiranwa icyo kibazo, yongeraho ko iyo ndege ya Turkish Airlines yari yashyizwe ahantu kure y’ikibuga kugirango isuzumwe ndetse abagenzi bakaba bari bayisohowemo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


