Uko imyaka igenda yicuma ni nako abantu batandukanye bagenda bigaragaza mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro mu rwego rwa politiki, ubukungu, ubukerarugendo mu myidagaduro n’ ibindi, ibyo bigatuma bafatwa nk’ indashyikirwa mu rwego mpuzamahanga ndetse no mu gihugu imbere.
Uru rutonde rwakozwe na Bwiza.com ntirwakurikije ibarurishamibare (statistiques) ariko rwagendeye ku bintu bifatika bishingiye ku bihari ikindi kandi rurafata mu nzego zose, politiki, imikino n’imyidagaduro,….
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uru ni urutonde rwa bamwe babaye indashyikirwa muri 2017
1.Dr.Monique Nsanzabaganwa: Ni umwe mu bantu bagize uruhare runini mu bikorwa bya UNITY CLUB yashinzwe muri Gashyantare 1996.
Uyu muryango washinzwe mu rwego rwo guharanira ubumwe bw’ abanyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guteza umubano n’ iterambere ry’ igihugu.
Mu bihangano bye yiyemeje kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, uyu mudepite mu Nteko Nshingamategeko yashyize agaragara igitabo yise « My son »gikubiyemo inkuru 62 z’ ubuhamya bw’ abantu bemera ko bakoze jenoside bafungiye mu magereza y’ u Rwanda hirya no hino harimo n’ abagore 12.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
3.Gracien Niyitegeka :
Uyu munyarwenya ukunzwe na benshi bakunze kwita Seburikoko yegukanye igihembo cyagenewe umukinnyi mwiza wa filime “The best TV drama “ muri filime yagiye itambuka kuri TV/Rwanda.
4.Patrick Buchana Nsenga: Ni Umuyobozi w’ikigo Nyarwanda, AC Group, niwe watangije TAP&GO nk’ ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura amafaranga y’urugendo ukoreshehje ikarita .
5.Honorable Edouard Ngirente : Niwe Minisitiri w’ Intebe wagiye kuri uyu mwanya afite imyaka mike y’ amavuko kurusha abamubanjirije kuva muri 1962.
6.Daphrose & Alain Gauthier : Aba babiri bakomeje kugaragaza ubushake budasanzwe mu kwamagana abapfobya jenoside yakorewe abatutsi ndetse no guhamagarira ubutabera mpuzamahanga gukurikirana abayigizemo uruhare aho bari hose ku Isi.
Aba baririmbyi bamaze kwamamara, bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gihe batari bazwi cyane muri muzika nyarwanda ariko bakora indirimbo zibasha kumenyekana no gukora ku mitima y’ abatari bacye ndetse zigera no mu mahanga.
8.S/Sgt Alex Murenzi: Asanzwe ayobora imodoka mu mihanda ya Kigali, yahembwe mu bantu 10 babaye indashyikirwa mu gutanga serivisi mu nzego zinyuranye.
Murenzi amenyerewe n’abakoresha umuhanda wa Gishushu mu Mujyi wa Kigali, ku kuba agerageza guhosha umubyigano w’ibinyabiziga(Traffic jam) ukunze kugaragara muri uwo muhanda by’umwihariko mu masaha y’igitondo n’umugoroba; ubwo abenshi baba berekeza banava ku mirimo.
9.Joseph Areruya : Uyu musore w’ imyaka 21 y’ amavuko yegukanye isigamwa “ Tour Du Rwanda 2017” nyuma yo kuba uwa mbere mu uduce tubiri mu duce umunani twakinwe.

Ibihembo yahawe
Uwegukanye Tour du Rwanda: Areruya Joseph
Uwitwaye neza mu kuzamuka: oya
Umunyarwanda wa mbere: Areruya Joseph
Umunyafurika wa mbere: Areruya Joseph
Uyu mwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda mu ishami ry’ Itangazamakuru akunze kumvikana cyane atanga ibitekerezo ndetse anakora ubusesenguzi mu bibazo bya politiki y’ u Rwanda mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.
11.Jeannette Kagame:

Ku mugoroba wo ku wa 17 Ugushyingo 2017,
Madamu
Jeannette Kagame, yahawe igihembo n’ikinyamakuru gikomeye cyo mu Buholandi ‘
The Voice Magazine’.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yahawe igihembo cy’umugore w’indashyigikirwa akanagaragaza ubutwari mu mwaka wa 2017 cyiswe ‘African Woman Personality of the year & African Heroine Award’, umwaka ushize nabwo yanahawe ikindi gihembo kubera uruhare rwe yagaragaje mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.
12Hon.Juvenal Nkusi:
Uyu mu depite uyubora PAC azwiho cyane gutitiza abayobozi abaryoza kunyereza umutungo ndetse no gukoresha nabi umutungo w’ igihugu.
13.Boniface Mudenge : Yashyikirijwe igihembo na perezida kagame ku wa 16 Ugushyingo 2016, iki gihembo yakibonye ku bw’umuhate n’ubwitange yagize mu kugarura amahoro n’ubwumvikane mu banyarwanda, ahereye mu murenge wa Bugeshi atuyemo yanarokokeyemo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu karere ka Rubavu.
Si ibyo gusa, kuko i New York, Mudenge Boniface, impirimbanyi y’ubumwe n’ubwiyunge yahawe igihembo gitangwa na Search For Common Ground cyagenewe abantu baharaniye amahoro arambye atashingira ku ivangura.
14.Sonia Mugabo &Jean Bosco Nizeyimana: Aba babiri bashyizwe ku rutondo rwa Africa Youth Awards (AYA) yasohoye rwa 2 rw’umwaka wa 2017 rw’abasore n’inkumi 100 b’Abanyafurika bavuga rikijyana.
15.Mugisha Kamana Jean Marie Consolateur: w’ imyaka 19 y’ amavuko, Niwe munyarwanda wa mbere utwaye indege akiri muto ndetse yifuza kuzabikora ubuzima bwe bwose nk’umunyamwuga.
16.Me. Evode Uwizeyimana:
Uyu muhanga mu by’ amategeko akaba na Minisitiri ufite mu nshingano ze kuvugurura Itegekonshginga yagiye arangwa n’ imvugo zagiye zibazwaho na benshi ndetse bakagira na byinshi bazivugaho, abantu ku giti cyabo n’ inzego zitandukanye ndetse n’ Itangazamakuru.
17.Sensei Sinzi Tharcisse: Uyu mutoza mu mukino wa Karaté , kugeza ubu benshi bamuzi nk’intwari , yakoresheje ubuhanga afite muri uyu mukino akabasha kurokora imbaga y’abatutsi bahigwaga muri Jenoside yo mu 1994.

Mu minsi mike ishize nibwo yabashije gutsinda amarushanwa yari yitabiriye mu Buyapani, abasha no gutahana i Rwanda Dani ya Gatandatu muri uyu mukino, ni nawe munyarwanda ugeze ku ntera ya kure kurusha abandi muri uyu mukono.
18. Perezida Paul Kagame:
Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda yagiye ashyikirizwa ibihembo binyuranye by’ intashyikirwa ndetse yegukana ibikombe mpuzamahanga mu miyoborere myiza, ubukerarugendo n’ ibindi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Suleiman Hakiza/Bwiza.com





