Mugisha Thierry, umwana w’imyaka 9, w’imfura mu muryango wa Gatete Alexis na Bampire Euthalie,batuye mu mudugu wa Giticyuma ,mu kagari ka Mwendo, umurenge wa Mbuye,mu karere ka Ruhango, yavukanye ubumuga bwo mu mutwe, abereye umutwaro ababyeyi bamubyara ndetse n’abaturanyi b’uyu muryango.
Nk’uko bitangazwa na Bampire Euthalie nyina umubyara, ngo uyu mwana nyuma yo kubona ko afite ubumuga bwo mu mutwe, bamujyanye kwa muganga ndetse ajya no kuvurizwa Ku bitaro byita ku barwayi b’indwara zo mu mutwe, bagurishije isambu ngo babone uko bamuvuza, nyuma y’ibyumweru 2 amafaranga bari bafite yarabashiranye ,basabwa kuzana andi cyangwa se umwana bakamucyura,ngo bahise bamucyura Kuko nta yandi mafaranga bari bafite.
Ubu uyu mwana ngo yirirwa atoragura imyanda Ku musozi, asabiriza ibyo kurya, yiruka Ku musozi, akoreshwa imirimo mibi kandi ivunanye n’abaturage hirya no hino.
Uyu mubyeyi avuga ko iyo abwiye umugabo we ngo bongere kumuvuza,atukwa cyane ndetse ngo aranakubitwa rimwe na rimwe akamubwira ko uwo mwana ntacyo azamumarira, akamucyurira ibyo bamutanzeho bamuvuza, ko abandi bana bafite batazabona ibibatunga kubera uwo mwana.
Agira ati “umwana wanjye yirirwa Ku musozi asabiriza, atoragura imyanda hirya no hino, Aho banyaye, Aho bitumye byose aratoragura akarya, iyo mbwiye se ngo twongere dushake uko tumuvuza,arantuka cyane ngo nanjye narabyaye singasekwe! ngo uriya mwana ntacyo azamarira, akantyurira ibyo twamutanzeho byose tumuvuza”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bampire avuga ko yifuza ko umwana we yafashwa akavuzwa Kuko nta bushobozi we ngo afite bwo kumusubiza kumuvuriza Ku bitaro byita ku barwayi b’indwara zo mu mutwe i Ndera.
Umwe mu baturanyi b’uyu muryango witwa Tereza, na we yemeza ko nyina w’uyu mwana atotezwa n’umugabo we azira uyu mwana.
Ngo iyo uyu mwana akoze ikosa, umugabo yihutira gutoteza nyina nkaho ari we wabikoze, ntiyumve ko kuba uyu mwana afite uburwayi, yakora amakosa, ahubwo umujinya wose akawutura nyina, amubwira ko n’ubundi ntacyo azamumarira.
Agira ati “uyu mwana Thierry yaragowe, uretse no kuba nyina atotezwa kubera we, ariko abaturanyi nabo ntibamworoheye, ubuze ikintu ngo ni we wakibye ,uwabuze umukorera imirimo niwe atwara kandi bakamuha n’ibitangana n’imyaka ye, abandi bana nabo birirwa bamukubita kandi mu by’ukuri, uretse kuba afite uburwayi, ntiyiba cyangwa ngo arwane.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’abana, Dr Uwera Kanyamanza Claudine, avuga ko hari imiryango imwe n’imwe itarashobora kwakira kuba umwana yavukana ubumuga, hagati y’ababyeyi bakitana ba mwana.
Avuga ko mu rwego rwo gucyemura ibyo bibazo, bafatanije na Minaloc n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, bakora ubukangurambaga bugamije gusobanurira ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga kujya babyakira.
Ati “dukangurira ababyeyi bafite abana bafite ubumuga,kujya babakira uko Imana yababahaye, kuba umwana afite ubumuga,ntibivuga ko yateragiranwa, Kuko nawe iyo yitaweho akiga ,avamo umuntu ukomeye.”
Dr Uwera Kanyamanza Claudine kandi avuga ko iyo bigaragaye ko umuryango umwana avukamo udafite amikoro, hari igihe bafashwa umwana akavuzwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema M.Jeanne/Bwiza.com


