Nyuma ya Rooney na De Gea, imvune muri Man U zongeye kwibasira Smalling na Martial

Sangiza iyi nkuru

Mu minsi ishize muri Manchester United havugwaga imvune ya Rutahizamu Wayney Rooney waje usanga umuzamu David De Gea. Kuri izi mvune hiyongereyeho Cris Smalling na Martial bari basigaye ari ba kizigenza muri Man U. Ibibazo bikaba byongeye kwiyongera kuri iyi kipe ubwo hibazwa niba iyi kipe izabasha gutsinda Arsenal.
Kuri iki cyumweru tariki 28 Gashyantere 2016 ikipe ya Manchester Unietd irakina na mukeba wayo Arsenal. Manchesetr United ubu amakuru ayivugwamo yiganjemo ay’imvune zikomeje kwibasira abakinnyi bayo.
Nyuma y’urutonde rurerure rw’abakinnyi b’iyi kipe bafite ikibazo cy’imvune ubu hiyongereyeho na Anthony Martial ndetse na Cris Smalling nabo bitazewe kuzakina umukino uzahuza Man U na Arsenal

marcial-c4404
Martial nawe birashoboka ko atazakina umukino w’ejo

Aganira na Televiziyo ya Manchester Unite umutoza Van Gaal utoza iyi kipe yavuze ko atazi neza niba azaba afite aba bakinnyi kuko abaganga batarabimwemerera.
Ati:” Martial simbizi kuko byabaye ari kwishyushya umukino ugiye gutangira, navuganye nawe ndetse n’umuganga umwitaho twaravuganye. Sinshobora kugira icyo mvuga ubu ariko ntabwo umubiri we ufite ikibazo gikomeye ariko nanone ntawamenya.
Cris nawe yagize akabazo gato abaganga nibo bazemeza niba yakina cyangwa atazakina ubwo reka turindire umwanzuro bazaduha.”

Uyu mutoza kandi yatangaje ko hari abandi bakinnyi bashobora kugaruka vuba ariko atahita yizera niba bazakina umukino wa Arsenal abo ni Antonio Valencia na Mallouani Fellaini. abavugaho yagize ati:” Valencia nawe azaza vuba ndetse na Fellaini ni vuba cyane gusa uyu mukino sinizeye ko bawukina. Mu kwezi kwa gatatu abakinnyi bacu abenshi bazaza tuzatangira kongera kugira amahitamo menshi.”
Rooney
Wayne Rooney aracyari mu mvune

Van Gaal ariko avuga ko umunyezamu David De Gea we ashobora kugaruka kandi anishimiye igaruka rya Marcos Rojo.
Ati:” nizeye ko David ashobora kugaruka kuko nabonye ameze neza, nishimiye gusa kandi ko Marcos yagarutse ubushize namukinishije iminota iri hagati ta 10 na 15 twari twakoranye imyitozo 2 gusa ariko ubu turigukorana bihagije ndizera ko umukino uzagera ameze neza.”
Aba bakinnyi bashidikanywaho bariyongeraho abandi bo badashobora gukina uyu mukino kuko bo bagifite imvune zitarakira bayobowe na kapitene Wayne Rooney.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *