Minisiteri y’uburezi ibaye iramutswa mu mazina y’abamaze kuyibora ubu yaba irusha amazina inkanda. Nyuma ya Prof Malimba wari uwa 13 mu kuyobora Minisiteri y’Uburezi, ubu hagezweho uwa 14 ariwe Dr Mutimura Eugene. Ibibazo muri iyi minisiteri byabaye ingamburuzabahizi, ku buryo n’ugezemo wese atanarangiza n’ibyo ahasanze, ahubwo hakavuka ibindi.
Ifungwa n’ifungurwa rya za kaminuza rya hato na hato
Akaduruvayo muri kaminuza y’u Rwanda
Ibigo biyishamikiyeho bihora mu manza no kwitaba inteko
Inshingano zimwe zayo zanyazwe n’ingaga z’abaganga
Gahunda zo kwigisha zihindagurika
Gahunda ya Mudasobwa mu mashuri zidakoreshwa n’izitajyanye n’abo zihabwa
Inda ziterwa abana mu mashuri
Inzu zubakiwe abarimu zimwe zimaze kumeramo ibyatsi
Ibitabo byagenewe abana bizanira uruhumbu mu tubati, n’ibindi.
Mbere gato y’uko Guverinoma nshya ijyaho, Bwiza.com yari yashyize ahagaragara ibibazo bivugwa muri Minisiteri y’Uburezi Prof Malimba atabashije kubonera umuti. Ngibyo ibitegereje umusanzu wa Dr Mutimura Eugene, kuko kubirangiza byo byaba ari inzozi.
Mineduc, REB, HEC na WDA
U Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere iri reme ry’uburezi. Hagiyeho amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Hari n’umubare munini w’amashuri makuru na za kaminuza wiyongereye cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubu burezi busaba imbaraga. Ariko bwanatangwa kandi bukanozwa mu gihe ikigo nka REB cyakangurirwa kunoza imikorere, kikanongererwa inshingano za HEC na WDA, kuko biri mu mujyo umwe wo guteza imbere uburezi bufite ireme.
Imwe mu mikorere yakwitabwaho ni ugucunga neza ibya Leta, hirindwa amakosa yagiye agaragara muri iki kigo, nko guhindagura porogaramu, akajagari mu myigishirize y’icyongereza mu mashuri.
Imicungire mibi yaranze iki kigo irimo miliyoni zisaga 400 (ibihumbi 516 $) zagombaga kohererezwa abanyeshuri bigaga muri Nigeria yaburiwe irengero.
Muri iyi micungire idahwitse hari raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya 2012-13 , yagaragaje ko REB yishyuye abarimu b’icyongereza (Mentors) bataye akazi amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25 bidakwiye, nyuma n’abari mu kazi ikabahagarika batarangije amasezerano ubu rukaba rugeretse mu nkiko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hari kandi mudasobwa zisaga ibihumbi 200 zagenewe abana zitabyazwa umusaruro uko bikwiye, zimwe muri zo zikaba zaravuzweho guhera mu bubiko izindi zaranyerejwe (muri buri murenge w’u Rwanda harimo nibura ikigo kimwe gifite izi mudasobwa, hatitawe mu kuba gifite amashanyarazi cyangwa kitayafite).
Hari kandi mudasobwa zahawe abanyeshuri ba kaminuza ku ideni, zifite ubushobozi bwo gukoreshwa n’abiga amashuri abanza. Izi zo zasobanuwe na Minisitiri w’ikoranabuhanga avuga ko abazihawe bazazigarura. Uyu nawe, Nsengimana Jean Philbert yagerewe mu kebo kamwe na Malimba.
Hari kandi zimwe mu nzu zubakiwe abarimu muri buri murenge zimaze imyaka itatu zitaruzura, zitarajyamo ibyangombwa, zimwe mu zuzuye ntizibamo abantu bitewe naho zubatswe kuye y’aho abazigenewe bakorera, rimwe na rimwe nta n’ibikorwaremezo bizegereye.
Iyi minisiteri ikunze kugaragaramo impinduka mu bayobozi ugereranyije n’izindi, yari ikwiye kunoza ibijyanye n’inama y’igihugu y’amashuri makuru yahagaritse amwe mu mashuri makuru n’amashami ntibivugweho rumwe.
Kaminuza zifungurwa izindi zifungwa, byose bikabamo ubwiru, bamwe mu bazishinze bakabonamo ka munyangire, hakabamo n’abakeka ko harimo gusaba indonke.
Aka kajagari kandi kaba ari nako kavanyeho uwari ukuriye HEC mu ntangiriro za 2017, Sebasaza Mugisha agasimburwa na Emmanuel Muvunyi.
MINEDUC ifatanyije na MINISANTE yagombye kunoza ikibazo cy’abarangije amasomo y’abaforomo n’ababyaza bagirana n’ingaga zabo, ku mafaranga bacibwa mu bizamini nabyo batibaza impamvu yabyo.
Ku bijyanye n’iyi mikorere yari ikwiye gufasha abanyeshuri biga amasomo y’ubuzima, bakora bya bizamini mu ngaga zabo, igihe barangije kaminuza, bagahita bakora ibizamini by’izo ngaga. Ibyo byafasha kurangiza bizeye kuba abanyamwuga bemewe, aho kurangiza, ababyeyi babo bazi ko basoje amasomo, ariko bakazitirwa n’ibyo bizamini, aha twavuga nk’ibizamini bikorwa n’abaforomo n’ababyaza bihora bigarukwaho cyane mu itangazamakuru.
Iyi Minisiteri yasigaye inyuma mu itangwa ry’amakuru, ku buryo imeze nk’akarwa mu gihugu. Amakuru arebana na mudasobwa ngo ntasohoka, imicungire y’inzu zubakiwe abarimu ntawe uyivugaho, itangwa ry’amafaranga afasha ibigo(capitation grants) ntirimenyekana.
Ikigo REB na WDA byitabye inteko rubura gica, aho basanze REB yishyura miliyoni 16 mu kwezi hakodeshwa ububiko bw’ibikoresho bukoreshwaho 10%, butari no mujyi wa Kigali( i Gahanga hafi y’ikiraro kijya i Nyamata).
WDA ivugwaho gutera inkunga amashuri y’ubumenyi ngiro ya baringa, aho bamwe mu bayobozi bayo baba bayagendana mu mufuka wajya gusura ishuri ukaribura, ukabura umuyobozi cyangwa ukabura abanyeshuri, naho REB yo ihora mu manza n’abari abakozi bayo birukanwa hadakurikijwe amategeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Haravugwa kandi ruswa mu mitangire y’akazi k’ubwarimu, aho havumbuwe abarimu basaga 300 bahembwa badakora. Harimo kandi ikibazo cy’abarimu bazamura urwego rw’ubumenyi ariko ntibazamurwe mu ntera, imyanya ibonetse igahabwa abadasanzwe mu kazi.
Dr Mutimura rero ategerejweho byinshi birenze ibyo yashobora, kuko byinshi bagenzi be 13 bagiye babisanga bakabisiga. Gusa ntiyacika intege, ariko agomba guhuza ibikorwa n’abakozi b’iyi Minisiteri.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubwo yarahizaga Guverinoma nshya, yatunze agatoki zimwe muri Minisiteri harimo n’ iyi, avuga ko abantu bazibamo badakorana, bataganira ngo barebere hamwe icyateza imbere igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.Com


