Abaturage bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko uburangare bw’ababyeyi batita ku burere bw’abana babo ndetse no guhishira ababahohotera, ari byo bitiza umurindi iri hohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa.
Bavuga ko abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato bigatuma bacikisha amashuri ,ariko uburangare bwa bamwe mu babyeyi no kutita ku bana babo no gukurikirana uko bitwara biri mu bituma abana batangira gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe muri aba baturage, agira ati “Ababyeyi badohotse ku nshingano zo kurera abana, bamwe birirwa mu masoko nta mwanya babona wo kwita ku bana babo, niyo mpamvu ubu hari abana batwara inda ari bato, bamwe mu babyeyi ntibaganira n’abana babo cyangwa ngo bamenye n’ibibazo bafite , niyo mpamvu byorohera abafite amafaranga kubashuka bigatuma bajya mu busambanyi bakiri bato”.
Arakomeza atanga impanuro ku babyeyi, ati “ Ntibikwiye ko ababyeyi batererana abana babo, ariko ubona abantu twese twarahindutse ntibindeba kuko abashuka abo bana akenshi tuba duturanye nabo ariko ikibabaje bamwe muri abo bana bashukwa n’abantu bakuru, nibo babagurira amatelefoni, ikibabaje ni uko ababyeyi bazibabonana ntibababaze aho bazikuye”.
Umuturage utuye mu murenge wa Munyiginya avuga ko bamwe mu bantu bakuru bashuka abana, ariko ngo guhishira ababikora akabona ari byo bibitiza umurindi.
Agira ati “ubu abagabo bakuze nibo bashuka utwana tw’udukobwa tukiri duto ku buryo usanga umwana w’umukobwa ari kumwe n’umugabo wubatse urugo mu ijoro , ukibaza icyo baganira kandi bombi ukabona ntawe biteye isoni, ariko ni ababyeyi bake babaza abana aho bavuye muri iryo joro mu gihe abandi baba batashye kare,niyo mpamvu usanga bamwe babyara imburagihe”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, ubwo yatangizaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, yasabye abaturage kudahishira abakora ihohoterwa.
Yagize ati “turabasaba ko mugomba kurwanya ihohoterwa kandi ntimuhishire abarikoze ,ndabasaba kujya mutanga amakuru ahagaragaye ihohoterwa kuko uwahohotewe ahabwa ubufasha, isange one stop center itanga ubufasha ku buntu kandi bigatuma ibimenyetso byatuma uwakoze ihohoterwa akurikiranwa biboneka”.
Imibare itangazwa na Isange one stop center’ igaragaza ko abakorerewe ihohoterwa kuva muri Mutarama 2017 kugeza tariki 24 Ugushyingo 2017, bagera kuri 291 , abana b’abakobwa 64 nibo bahohotewe baterwa inda bari munsi y’imyaka 18, abana 2 bandujwe Virus itera SIDA.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com


