Abapasiteri babiri basezeranye kubana akaramata bahuje ibitsina

Sangiza iyi nkuru

Abapasiteri Twanna Gause na Vanessa Brown basezeranye imbere y’Imana kubana akaramata bahuje ibitsina mu rusengero ry’Ababatisita “New Vision Full Gospel Baptist Church” ruherereye mu Burasirazuba bwa Orange, mu mujyi wa New Jersey wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Imbere y’imbaga y’abakirisito, umwe muri aba bagore yari yambaye ivara undi yambaye ikanzu y’ibirori ariko ya kigabo, basezeranywa na Bishops Levi Richards na Eugene Gathers, bombi bo muri iri torero.

Aba bagore bemera y’uko iyo baba basezeranye Bibiliya igihabwa agaciro cyane, ko bari kwicwa batewe amabuye, ari nayo mpamvu hari abanze kwitabira ibirari byabo, bitewe n’uko babifata nk’umuziro.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umwe muri aba bagore, Gause agira ati “Data ntabwo yakandagiza ikirenge hano kuko ntabwo yemera ukubana kw’abahuje ibitsina, yambwiye ko abadayimoni aribo bangushije muri uyu mutego ndetse ko iyo dukora ibi Bibiliya igihabwa agaciro ko twakabaye twicisha amabuye”.

Yakomeje avuga ko ibyo bakoze ari ibisanzwe, ko amadini n’amatorero amwe n’amwe yemera gusezeranya abahuje ibitsina, ari naho ahera agaya se, Rev. Sam Gause Sr utaritabiriye ibi birori, mu gihe asanzwe ari umuntu wemera Imana cyane.
two lesbian weds
S

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *