Mu gihe impande 2 zitungwa agatoki mu guhanura indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarima n’ abagenzi be, agaciro u Bufaransa buha iyi dosiye, bukaba bunafite agasanduku ku mukara(boà®te noire ) k’ iyo ndege, ibi ni bimwe bamwe baheraho bavuga ko u Bufaransa bufite icyo bwicyeka.
Ubufaransa bushyira iki cyaha ku basirikare ba FPR/Inkotanyi ndetse bugashakisha n’abatangabuhamya barimo n’abagihozemo ubu bakaba batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ariko wasesengura ukibaza impamvu u Bufaransa bushishikazwa cyane n’iyi dosiye by’umwihariko mu gihe butungwa agatoki ko bwaba ari bwo bwahanuye iyi ndege, bikakuyobera.
Ubucamanza buhamagaza Gen. Kabarebe i Paris
Umucamanza Herbaut na mugenzi we Nathalie Poux, bahamagaje Minisitiri Kabarebe nyuma y’ubuhamya babawe n’umutangabuhamya abyisabiye, bituma iperereza ryuburwa mu gihe ryari ryarashyinguwe.
James Munyandinda alias Jackson Munyeragwe wahoze mu gisirikare afite ipeti rya sergeant, yumviswe muri Werurwe uyu mwaka, ashinja ingabo zari iza FPR kuba inyuma y’igitero cyahitanye Perezida Habyarimana, mbere gato ngo jenoside itangire.
Ariko abavoka ba Minisitiri Kabarebe n’undi munyarwanda hamwe na Bernard Maingain na Léon-Lef Forster, bagize bati “Ibi byose nta shingiro bifite, niyo mpamvu umukiliya wacu atazitaba kuwa 14 na 15 Ukuboza 2017.”
Muri iri perereza ryatangiye mu 1998, abacamanza b’Abafaransa bumvise abatangabuhamya benshi bashakaga gushinja FPR, ariko bagasobanya imvugo bigatuma ibyo bavuga bitizerwa, bikagenda biteshwa agaciro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gen. Kayumba Nyamwasa ashinja FPR/Inkotanyi
Mu buhamya bwa Kayumba Nyamwasa avugamo amazina y’abantu 2 barashe iyo ndege aribo : Franck Nziza na Eric Hakizimana. Nyamwasa asobanura uburyo ibisasu (missiles) byakoreshejwe mu guhanura iyo ndege byahishwe mu modoka yatwaraga inkwi zo gucana.
Kayumba Nyamwasa yatanze ibisobanuro byinshi biri ku mapaji menshi bibeshyuza ibyo abatangabuhamya bamuvuzeho.
Abo batangabuhamya bakaba barabwiye abacamanza bo mu Bufaransa mu mwaka w’a 2001 na 2003 ko Kayumba Nyamwasa yagiye mu nama nyinshi zateguraga icyo gikorwa cy’iterabwoba cyo kurasa indege ya Habyarimana.
Abatangabuhamya bakoranye na Jean Louis Bruguière
Mu mwaka wa 2000 Bruguière, yumvise ubuhamya bwa Christophe Hakizabera, wemezaga ko ibisasu byaje ari bitandatu, mu gihe Jean Pierre Mugabe we avuga ko imbunda enye zo mu bwoko bwa SAM-16, zinjijwe muri CND, ibice bizigize bitandukanye, ngo zaziye mu byo kurya.
Mu mwaka wa 2004, muri Gicurasi, Umucamanza Jean Louis Bruguière yumvise uwahoze mu gisirikare cya APR akaza guhunga Aloys Ruyenzi wemeza ga ubwe ko yagenzuye ipakirwa ry’intwaro, mu ikamyo yari itwaye inkwi zo gucana, akavuga ko ibyo bisasu byarashe indege ya Habyarimana babizanye muri Gashyantare 1994, mu gihe Abdoul Ruzibiza we umutangabuhamya w’imena wa Bruguière, atigeze ahuza n’ibyavuzwe na Gafirita waje kuburirwa irengero muri Kenya, kuko Abdoul Ruzibiza we ahubwo yemeza ko ibyo bisasu byageze i Kigali mu mpera za Mutarama, nk’uko yabyanditsemu gitabo cye, Rwanda, l’hisotoire secrète, igihe yajyaga gutanga ubuhamya muri TPIR (Tribunal Pénal International pour le Rwanda), Ruzibiza yahinduye imvugo avuga ko niba yibuka neza ibisasu byageze i Kigali mu kwezi kwa Gashyantare.
Uko imyaka itambuka ni nako ubuhamya ku ihanurwa ry’ indege ya Habyarimana bugenda bugwira gusa ntibigire icyo bitanga kandi hagiye hanakorwa amaperereza atandukanye.
Ikindi giteye amakenga ni uko kuri iyi dosiye , ubucamanza bw’ u Bufaransa bukorana n’ abantu bahoze ari ingabo za RPA bahunze ndetse batiyumvamo Leta y’ u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Suleiman Hakiza/Bwiza.com



