A.U. igiye kohereza indorerezi zigera kuri 200 mu Burundi

Sangiza iyi nkuru

Afurika Yunze Ubumwe igiye kohereza abagenzuzi 100 bo kugenzura uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu Burundi ndetse n’indorerezi 100 mu bya gisirikare nk’uko byatangajwe kuri uyu wa gatandatu na perezida Jacob Zuma nyuma y’uruzinduko we na bagenzi be bane bagiriraga muri iki gihugu aho bari baragiye gushaka uko bakumvikanisha abatavuga rumwe.

Perezida Zuma atangaza ibyo itsinda yari ayoboye ryagezeho, ntiyavuze igihe abo bagenzuzi bazatangirira akazi mu Burundi, aho abantu 400 bamaze kugwa mu makimbirane yatangiye muri Mata perezida Nkurunziza akimara gutangaza ko aziyamamariza indi manda.

CcOV1xiUcAADXr4

Ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’isi byasabye Afurika kugira icyo ikora. Amerika n’ibihugu by’u Burayi byo byanahagaritse inkunga zimwe byageneraga u Burundi ndetse bitera intambwe bigerageza kotsa igitutu guverinoma ngo ikemure ibibazo biri mu gihugu, ariko nta kintu gifatika kiragerwaho nk’uko bivuga.

Perezida Zuma yavuze ko bizeye ko umuti w’ibibazo bya politiki biri mu Burundi wagerwaho gusa binyuze mu biganiro, ndetse anagaragaza ko hakiri impungenge z’urwego ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi biriho.

Icyemezo cyo kohereza aba bagenzuzi cyagezweho nyuma y’ibiganiro na perezida Nkurunziza ari nawe nyirabayazana w’ibibazo igihugu cye kirimo muri iki gihe nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Iki cyemezo kandi ngo kije gikurikira ikindi cyaburijwemo cyo kohereza umutwe w’ingabo mpuzamahanga 5,000 zagombaga kujya kubungabunga no kugarura amahoro muri iki gihugu, ariko guverinoma y’u Burundi ikavuga ko nihagira umusirikare w’amahanga ukandagira ku butaka bw’igihugu cyayo azafatwa nk’umwanzi uteye akivunwa.

Byinshi kuri iki cyemezo gishya cyafashwe ntibirasobanuka neza, gusa abadipolomate bavuga ko abagenzuzi ba Afurika boherejwe I Bujumbura n’ubundi mu mwaka ushize bahejejwe mu mahoteli bari bacumbikiwemo badashobora gukora kubera ko guverinoma y’u Burundi yanze gushyira umukono ku masezerano abemerera gukora.

Guverinoma y’u Burundi yari yatangaje ko yiteguye ibiganiro ariko abatavuga rumwe nayo bakayishinja ko buri igihe ishyiraho amananiza ku kijyanye n’abo igomba kuganira nabo n’abo itazavugana nabo, bikabangamira ibi biganiro.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *