Ubuyobozi bw’u Rwanda ngo bwataye muri yombi umwe mu bahoze ari abayobozi b’umutwe wa M23 nk’uko byatangajwe na minisitiri w’itangazamakuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Lambert Mende.
Uyu mugabo, Col. Seraphin Mirindi yajyanywe muri kasho ngo iri hafi y’umupaka wa Congo n’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu ushize nk’uko Mende yakomeje abitangaza ku murongo wa telephone ari I Kinshasa nk’uko iyi nkuru dukesha Africanews ikomeza ivuga.
“Twakwifuje ko guverinoma y’u Rwanda imwohereza muri Congo”, uwo ni Lambert Mende wakomeje agira ati: “Ubu bwaba ari ubutumwa bukomeye kuri buri wese ushaka guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo”.

Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kingana hafi n’uburengerazuba bw’u Burayi, gikungahaya ku mutungo kamere ugizwe n’amabuye y’agaciro ya Cobalt, Copper na Tin. Kimaze imyaka irenga 20 gihanganye n’imitwe y’inyeshyamba irimo n’iy’abanyamahanga mu burasirazuba bwacyo.
Mu 2013, umutwe wa M23 wigauriye umujyi wa Goma mbere y’uko usubizwa inyuma ndetse ugatsindwa burundu n’ingabo za Loni zifatanyije n’ingabo za Congo.
Nyuma yo gutsindwa, abari bagize uyu mutwe bahungiye muri Uganda no mu Rwanda, ariko bagerageje kongera kwisuganya ngo batangize umutwe mushya. Guverinoma ya Congo yashinjije u Rwanda gushyigikira uyu mutwe kenshi ariko u Rwanda rukabihakana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


