Ikigo cy’itumanaho Bharti Airtel Limited kiratangaza ko cyemeye kugura 100% by’imigabane ya Tigo Rwanda Limited, ishami ry’ikigo Mpuzamahanga cy’itumanaho cya Millicom International Cellurar S.A.
Ikigo cya Airtel gisanzwe gikorera mu Rwanda, kwigarurira Tigo bikaba bigiye kurushaho gukomeza isoko ry’itumanaho no gushyira Airtel ku mwanya wa 2 muri serivisi z’itumanaho mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Chairman wa Airtel, Sunil Bharti Mittal avuga ko Airtel yafashe ingamba muri Afurika zigamije gukomeza no gusubiramo imiterere y’isoko mu bihugu bisigaye ibikorwa byayo bikiri inyuma kubera isoko ridakomeye n’ubwinshi bw’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho.

Airtel na Tigo bisanzwe byarahuje ibikorwa byabyo hagamijwe kubaka ikigo gifite ingufu muri Ghana. Kuri ubu Airtel ikaba yateye indi ntambwe yo kwegukana Tigo Rwanda kugira ngo irusheho kunguka no kurushaho guhangana n’ikigo gisigaye cy’itumanaho (MTN Rwanda) nk’uko iyi nkuru dukesha ultra.news ikomeza ivuga.
Mu minsi ishize Bwiza.com ikaba yarabagejejeho inkuru yavugaga ko Airtel ihakana ko igiye gufunga imiryango yayo mu bihugu bitatu byo mu karere birimo n’u Rwanda kubera kutabona inyungu nk’uko byari byatangajwe mu itangazamakuru.
Kanda hano usome iyi nkuru
Mu itangazo Airtel Africa yashyize ahagaragara yavuze ko ahubwo iri gukurikirana ubundi buryo business zayo zazanamo inyungu.
Iki kigo muri iri tangazo kikaba cyaravugaga ko intego yacyo iba ari ukuba ikigo cya mbere cy’itumanaho cyangwa icya kabiri mu gihugu kiba gikoreramo binyuze mu gukomeza isoko.
Airtel iramutse yigaruriye imigabane ya Tigo, byaba bivuze ko abafabuguzi ba Tigo bahita bajya mu ifatabuguzi rya Airtel isanzwe ifite abafatabuguzi basaga miliyoni 370 mu bihugu 17 ifitemo ibikorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


