Mugabe arashinja Abongereza n’abanyamerika kuba inyuma y’amacakubiri yugarije ishyaka rye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe kuri uyu wa gatandatatu ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 92 amaze avutse kuwa 21 Gashyantare, yashinjije amahanga kuba inyuma y’amacakubiri amaze iminsi yugarije ishyaka Zanu PF riri ku butegetsi kuva mu 1980.

“Amacakubiri nta mwanya afite mu ishyaka ryacu”. Ibi perezida Mugabe yabitangarije imbere y’imbaga y’abari batumiwe muri uyu munsi mukuru, barimo abakada b’ishyaka Zanu PF, ba minisitiri, abadipolomate b’abanyamahanga n’abahagarariya amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu bya Angola, Botswana, Afurika y’Epfo, Namibie na Tanzania.

“Abongereza n’Abanyamerika mu buryarya bwabo nk’uko bisanzwe, bakoresheje uyu mwanya baha akayabo k’amafaranga abantu bo mu ishyaka imbere, biteza amacakubiri”, ibi Mugabe yakomeje abishamangira muri uyu munsi we w’amavuko waberaga ahitwa Masvingo mu majyepfo y’igihugu.

anniv_mugabe-592x296

Visi perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa afatwa nk’ushobora kuzasimbura Mugabe, ariko muri iyi minsi uyu mugabo ntacana uwaka n’umugore wa perezida Mugabe, aho mu minsi ishize Grace Mugabe ngo yanenze Emmerson, ubwumvikane bucye hagati yabo bukaba bugenda bufata indi ntera nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ikomeza ivuga.

Uyu munsi mukuru w’amavuko wa perezida Mugabe watwaye akayabo k’amadolari 800,000 nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Zimbabwe, mu gihe ngo ¼ cy’abaturage bugarijwe n’ikibazo cy’inzara leta ubwayo ari nayo yatangaje ko uturere twinshi twahuye n’izuba rikabije.

Abanyabwenge bo muri iki gihugu barimo nka Prof. Takavafira Zhou, umwarimu mu by’ubumenyi bwa politiki muri Kaminuza ya Masvingo, bavuga ko umusaza w’imyaka 92 umaze imyaka 36 ku butegetsi yashyize ubukungu bw’igihugu hasi bikagira igihugu cyari icy’abacuruzi abasabirizi, ntacyo yakabaye akizihiza.

Naho Okay Machisa, perezida w’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu ryo muri Zimbabwe, avuga ko iyo ufite umutegetsi ukoresha akayabo k’amadolari 800,000 ku munsi mukuru w’amavuko we mu gihe ibihumbi by’abaturage byabuze ibyo kurya mwibaza uwo mubyeyi ubayoboye uwo ari we.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *