Misiri: Umudepite yateye undi urukweto bari mu nteko

Sangiza iyi nkuru

Umudepite wo mu gihugu cya Misiri kuri iki Cyumweru yateye urukweto mugenzi we, Tewfik Okacha, ugiye gukorwaho iperereza ku kuba yaratumiye iwe ambasaderi wa Israel i Cairo, bagasangira.

Bwana Okacha usanzwe anakora kuri televiziyo ikunze kunengwa na leta y’Abayahudi, kuri uyu wa Gatatu ushize ngo nibwo yakiriye ambasaderi wa Israel, Haim Koren, biteza umwuka mubi muri bagenzi be.

“Impande zombi zemeranyije kugumya kuvugana no gukomeza ubufatanye”, ibyo nibyo ambasaderi wa Israel yatangaje nyuma y’uwo mubonano mu itangazo ryavugaga umubonano wagize icyo ugeraho.

Naho bwana Okacha, nawe nyuma yo kubonana na ambasaderi wa Israel kuwa kane, akaba yaratangaje ko bemeranyije ko Israel yagira uruhare rufata ibyemezo mu kibazo cy’urugomero rutavugwaho rumwe ruri kubakwa na Ethiopia kuri Nil nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru, Al-Masri al-Youm , cyo mu Misiri.

Igihugu cya Misiri cyabaye igihugu cya mbere cy’Abarabu mu 1979, kikaba ari kimwe muri bibiri byonyine, cyo na Yorodaniya, byashyize umukono ku masezerano y’amahoro na Israel, nubwo umubano w’ibihugu byombi ukunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru no mu baturage.

855523-photo-fournie-par-la-presidence-egyptienne-du-parlement-egyptien-lors-d-une-seance-le-13-fevrier-201
Mu Nteko Ishinga Amategeko ya Misiri mu 2013 / Ifoto: Internet

Kuri iki Cyumweru rero mu Nteko Ishinga Amategeko ya Misiri, umudepite witwa Kamal Ahmed yateye urukweto rwe Okacha, mbere y’uko aba bagabo bombi basohorwa mu nteko nk’uko depite Khaled Youssef wiboneye uko byagenze yabitangarije AFP.

Nyuma y’ibi bintu hashyizweho komite igomba gukurikirana iki kibazo, mu gihe uwateye urukweto avuga ko we yashakaga kwerekana icyo abaturage ba Misiri batekereza, ndetse yongeraho ko urwo rukweto yateye rwari rugenewe Tewfik Okacha ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko ya Israel izwi nka Knesset.

Ikibazo cy’urugomero ruri kubakwa na Ethiopia kuri Nil, gifatwa kenshi n’abategetsi ba Misiri nk’ikibazo cy’umutekano w’igihugu, mu gihe Ethiopia yitegura kuzataha uru rugomero mu 2017. Uru rugomero rufatwa nk’uruzaba ruruta izindi zose muri Afurika, ariko Misiri yakunze kurwanya uyu mushinga itinya ko wazagabanya amazi ya Nil ari naho honyine ikura amazi ikoresha.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *