Umupasiteri yiyahuye nyuma yo kohereza amafoto ye yambaye ubusa abayoboke be atabishaka

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri witwa Pastor Letsego wo muri Repubulika y’Afurika y’Epfo aherutse kwiyahura nyuma yo koherereza abayoboke be amafoto y’abambaye ubusa atabishaka, aya mafoto ngo akaba yarashakaga kuyoherereza umugore we batari bari kumwe ahubwo akayashyira muri gurupe ya Whatsap y’abayoboke be.
Uyu muvugabutumwa mu itorero, Christ Embassy church ngo yoherereje aba bayoboke be amafoto y’igitsina cye mu gihe we yashakaga kuyogerereza umugore we bataherukanaga na we wari mu kazi ahandi hantu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abayoboke be batangiye kumwanjama ndetse barumirwa na we nyuma yo kumva asebye ku munsi wakurikiyeho bamusanze yapfuye yiyahuye mu nzu y’itorero acumbitsemo.
Letsego yari aherutse no gushyirwa mu majwi n’abayoboke be, bamushinja kuba hari umukobwa wo mu itorero baba baryamana kuko bari baherutse kujya bababonana mu gihe umugore we atari ahari bityo akaba ari nayo mpamvu batemera ko aya mafoto atari ayoherereje umugore we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *