Nyuma yo kugirana ikibazo gikomeye cy’ amafaranga n’ umuntu ushinzwe kurebera inyungu ze, umukinnyi mpuzamahanga wa Ivory Coast, Emmanuel Eboué wahoze ari myugariro wa Arsenal muri 2006 aratabaza avuga ko arembejwe n’ ubukene.
Iki kibazo yagiranye n’ ushinzwe gukurikirana inyungu ze nicyo cyatumye Eboué ahagarikwa umwaka umwe ndetse aza no gutandukana n’ umugore atwara n’ imitungo ye myinshi kuko ari we wari ushinzwe kuyicunga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Intandaro yo gukena kwa Eboué guturuka ahanini kuri gatana yagiranye n’ umugore we wa mbere Aurélie bari bafitanye imitungo myinshi nk’ uko tubikesha The Mirror.
Ibi yakomeje kubishimangira ,amaze guterwa n’ ubukene, aho uyu mukinnyi wa ruhago yavuze kandi ko asigaye yikingirana mu nzu ndetse akanazima amatara yose atashaka ko abantu bamenya ko ahari ndetse anikanga ko polisi yamugwira ikamuta muri yombi bitewe n’ uburyo abayeho mu Bwongereza mu buryo butemewe n’ amategeko.
Agira ati « Ngeze aho kugurisha imyambaro yanjye ariko nzihangana kugeza ku munota wa nyuma gusa ndarengana ».
Mu rwego rwo gutinya inzego z’ umutekano Emmanuel Eboué yirinda gukora ingendo ndende ndetse akanakwepa mu nzu ye akirarira mu nshuti ze.
Uyu munsi, Eboué arasaba ikipe yahoze akinira Arsenal kumufasha ikamuha akazi kose kashoboka ku buryo yakemura ibibazo bye bimaze iminsi bimugoye.
Nubwo bimumereye nabi, ntacyo ikipe The Gunners yari yamusubiza usibye ko bamwe mu bafana b’ umutima batangaje ko bamushyigikiye bakoresheje imbuga zabo nkoranyambaga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Assumpta Gema/Bwiza.com


