Nyuma yo kubona urugamba rwa politiki rusa nk’urutazabahira, Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kuri ubu basa nk’abagiye kuyoboka inzira y’intambara, aho kugirango babone amafaranga azabafasha mu rugamba bateganya gushyira ku isoko impapuro z’agaciro (Bons du Trésor) zifite agaciro ka miliyoni 10 z’Amayero.
Izi mpapuro ngo zishobora kuzongerwa bitewe n’ibizakenerwa nyuma yo kwigwa n’impuguke nk’uko bigaragara mu nyandiko ndende ya Abdallah Akishuli wo mu ishyaka FPP Urukatsa wahoze muri guverinoma ikorera mu buhungiro kuri ubu akaba yiyita impirimbanyi y’ubwigenge.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Muri iyi nyandiko, havugwamo ko izi mpapuro nizishyirwa ku isoko Abanyarwanda ari bo bazahabwa amahirwe ya mbere uo kuzigura, amafaranga azavamo akazakoreshwa mu bikorwa by’impinduramatwara bigamije guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Iyi nyandiko igakomeza ivuga ko Abanyarwanda nibatitabira kugura izi mpapuro hazahamagarwa abashoramari b’abanyamahanga bakazigura kandi ngo bizeye ko bazabyitabira.
Si ibyo gusa, kuko aba banateganya gushishikariza Abanyarwanda bose gutanga imisanzu kubera ko ngo ubushobozi bw’amafaranga butabonetse intambara bateganya gushoza ku Rwanda itashoboka.
Muri iyi nyandiko kandi uwayanditse yagerageje gushyiramo amagambo agamije kureshya abasanzwe mu nzego z’umutekano z’u Rwanda ngo bazabiyungeho, agenda agaragaza ibihembo bitandukanye bazahabwa hakurikijwe ibyiciro barimo cyangwa amapeti bafite.
Abanyapolitiki bazemera gufatanya nabo iyi ntambara kandi nabo ngo bazahabwa imyanya mu butegetsi bushya bazaba bazanye nibaramuka batsinze intambara.
Tugarutse kuri izi mpapuro z’agaciro, ngo abazazigura bazishyurwa amafaranga batanze hiyongereyho inyungu zingana na 5% cyangwa indi izumvianwaho n’abo bireba.
Aba kandi ngo bazagabanyirizwa imisoro ho 30% ku bikorwa byabo by’ubucuruzi mu gihe cy’imyaka 5.
Abarwanya ubutegetsi ntibari kureshya abasirikare cyangwa abanyapolitiki gusa
Iyi nyandiko ikomeza ireshya abahanzi ivuga ko abazatanga inkunga bakoresheje ibihangano byabo nk’indirimbo n’imivugo, bazagenerwa ishimwe rikubye kabiri igiciro byabatwaye bahimba no gukosora ibihangano byabo.
Havugwamo kandi abanyamakuru, ngo aho abazakoresha ibinyamakuru byabo mu kubashyigikira bazahabwa inkunga yo kwiyubaka kugirango barusheho gukora neza.
Iyi nyandiko ikomeza ivuga ko umuryango wa Rwigara Assinapol uzasubizwa imitungo yawo ndetse ugahabwa indishyi z’akababaro zingana n’agaciro k’inzu yabo yasenywe, mu gihe ngo Rujugiro Tribert nawe azasubizwa inzu ye (Union Trade Center). Ba nyiri inyubako ya Top Towers Hotel yasenywe ku mpamvu zo kutuzuza ubuziranenge nabo ngo bazahabwa indishyi.
Mu kwezi kwa 11 uyu mwaka nibwo twari twabagejejeho inkuru yavugaga ko uyu Abdallah Akishuli, wanditse iyi nyandiko, yitandukanyije na guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yashingiwe mu Bufaransa kuwa 20 Gashyantare 2017, Padiri Nahimana akaba ari we perezida wayo mu gihe we yasezeye ari umushinjacyaha mukuru wa repubulika muri iyi guverinoma.

Itangazo ryo gusezera yashyize ahagaragara ryari rifite umutwe ugira uti: “Gusezera mu Bikorwa bya guverinoma ikorera mu buhungiro”, Abdallah Akishuli yagize ati: “ Ba nyakubahwa mwese, nyuma yo gufata igihe gihagije cyo kubitekerezaho neza nifuje kubamenyesha icyemezo nafashe cyo gusezera ku mirimo nari nshinzwe y’umushinjacyaha mukuru ndetse no mu bikorwa byose bya guverinoma y’abaturage ikorera mu buhungiro .”
http://www.bwiza.com/umwe-mu-bari-bakomeye-muri-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-yitandukanyije-na-yo/
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


