Rubavu: Abashoferi n’aba konvwayeri bazamura ibiciro by’ingendo uko bishakiye

Mu gihe ibiciro bya RURA byemeza ko kuva mu Mujyi wa Gisenyi werekeza mu Murenge wa Nyakiriba n’uwa Kanama muri centre y’ubucuruzi ya Mahoko, abagenzi batagomba kurenza amafaranga 300frw, abaturage bakoresha umuhanda uva Gisenyi ujya muri Gare ya Mahoko barinubira ibiciro by’ingendo bakwa na bamwe mu bashoferi n’abakonvwayeri b’amatagisi akorera muri uwo muhanda, aho bavuga […]

Amavubi agiye gukina imikino ya gicuti na Sudani na Algeria ari nako yitegura CHAN 2018

Ikipe y’ igihugu y’ umupira w’ amaguru y’ u Rwanda, Amavubi yahisemo kuzajya gutegurira amarushanwa ya CHAN 2018 muri Tunisia. Amavubi azagera i Tunis muri Tunisia ku itariki ya 1 Mutarama 2018, ikazageza ku ya 10 Mutarama 2018, aho azakina imikino 2 ya gishuti. Muri iyi imikino ya gishuti Amavubi azabanza gukina na Sudani ku […]

Kenya: Umupolisi yishe umukuriye anakomeretsa bagenzi be babiri

Polisi ya Kenya iri guhiga bukware umupolisi wacitse nyuma yo kwivugana umukuriye amurashe ndetse akanakomeretsa abandi bagenzi be babiri. Dailynation dukesha iyi nkuru. ivuga ko uyu mupolisi yafashwe n’uburakari mu buryo butunguranye agahita akongeza umuriro ku muyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Makueni ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017, akoresheje […]

Uganda: Imiryango y’Abanyarwanda 6 batawe muri yombi bashinjwa ubutasi irasaba ubutabera

Imiryango y’Abanyarwanda 6 batawe muri yombi n’Ubuyobozi bw’Ubutasi bwa gisirikare muri Uganda barasaba abayobozi ba UPDF ko benewabo bakomeje gufungwa bagezwa imbere y’urukiko cyangwa bagafungurwa. Aba banyarwanda biravugwa ko batawe muri yombi kuwa 19 na 20 Ukuboza bakuwe Nalufenya n’abakozi b’inzego z’umutekano babashinja ibikorwa by’ubutasi n’iterabwoba. [xyz-ihs snippet=”google”] Aba bafashwe ni; Herbert Munyangaju, Freddy Turatsinze, […]

Kuri Santimetero ze 135, akinira ikipe ikomeye ku isi mu mukino wa Basketball-Amafoto

Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko witwa, Jahmani Swanson akoeje gutungura abantu batandukanye kubera imyitwarire ye idasanzwe mu mukino wa Basketball ugereranyije n’ubugufi bwe bukabije ku buryo umuntu atatinya kuvuga ko ataberanye no gukina uyu mukino. Uyu mukinnyi wabiciye bigacika guhera mu myaka yashize, akomeje gutangaza abantu kubera uburebure bwe budahwanye n’iby’akora mu kibuga, dore ko akinana […]

Icyaha cyo gusebanya cyakuwe mu mushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano byabyo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki 28 Ukuboza 2017 abagize Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda bize ndetse banatora umushinga w’itegeko rigaragaza ibyaha n’ibihano muri rusange ariko icyaha cyo gusebanya gikurwa mu byaha bihanwa n’amategeko. Iki ni ikibazo cyari kimaze imyaka gihanganisha itangazamakuru ryo mu Rwanda na bamwe mu nzego za leta ndetse n’izigenga […]

Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu myiteguro yo gushoza intambara

Nyuma yo kubona urugamba rwa politiki rusa nk’urutazabahira, Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kuri ubu basa nk’abagiye kuyoboka inzira y’intambara, aho kugirango babone amafaranga azabafasha mu rugamba bateganya gushyira ku isoko impapuro z’agaciro (Bons du TrĂ©sor) zifite agaciro ka miliyoni 10 z’Amayero. Izi mpapuro ngo zishobora kuzongerwa bitewe n’ibizakenerwa nyuma yo kwigwa n’impuguke nk’uko bigaragara mu […]

Umuhanuzi Mboro mu mazi abira nyuma y’uko umwana apfiriye mu rusengero rwe bamuzanye ngo amusengere

Umuvugabutumwa wabiciye bigacika muri leta y’Afurika y’Epfo, Paseka Motsoeneng umenyerewe ku izina rya Mboro yatawe muri yombi hamwe na bamwe mu bayoboke b’itorero rye, Incredible Happenings Ministries nyuma y’uko bananiwe gusengera umwana muto w’umukobwa ngo akire ahubwo akabagwa imbere. Ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu biravuga ko ku munsi wok u cyumweru tariki ya 24 Ukuboza […]

Maréchal De Gaulle wizihije isabukuru y'imyaka 50, arashima Imana yamurinze

Ufiteyezu Ismail uzwi ku izina ry’ ubuhanzi rya MarĂ©chal De Gaulle nyuma yo kwizihiza isabukuru y’ imyaka 50 amaze avutse aranatangaza ko akomeje gushimira Imana ku buryo yamurinze ndetse akaba anayisaba ubushobozi bwo guhigura umuhigo yari yarahize wo kuyikorera. Umuhanzi MarĂ©chal De Gaulle utuye muri Canada, ubu akaba abarizwa mu Bubiligi, ni umuririmbyi ndetse n’ […]

Umupolisi wo mu muhanda ayobora imodoka aceza nka nyakwigendera M. Jackson (Amafoto &Video)

Umupolisi wo mu gihugu cy’u Buhinde, Ranjeet Singh, ashinzwe kuyobora imodoka mu muhanda ahamenyerewe nko muri Feu rouge. Amafoto ndetse n’amashusho ye yatumye yamamara ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo yitwara mu kazi ke ka buri munsi, aho abamubonye banakererwa bitewe n’uburyo aba asa n’urimo kurapa ariko akabikora anaha imodoka icyerekezo zigomba gucamo. Abamubonye bakanamufotora, bavuga […]

Kirehe: Impunzi z’Abarundi ziravugwaho kujujubya abaturage zibiba

Abaturage bo mu karere ka Kirehe bavuga ko impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama ziyisohokamo zikiba imyaka bahinze ndetse bamwe bakanamena inzu . Abatuye imirenge ya Mahama, Nyarubuye, Mpanga na Nyamugari nibo bavuga ko bajujubijwe n’izi mpunzi ziba imyaka mu mirima yabo ndetse abandi bakabamenera inzu bakinjiramo bakiba. Mukeshimana Valentine, avuga ko bahinga imyaka […]

Guverinoma y'u Rwanda ntiteganya kwihanganira abatuzuza amasezerano bagiranye

Umwiherero wa 14 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu wabaye kuva tariki ya 25 Gashyantare kugeza ku itariki ya 02 Werurwe 2017 wasabye ko hanozwa imitegurire n’imicungire y’amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo, guhana abagize uruhare mu guteza Leta igihombo, kurangiza kugaruza imitungo yanyerejwe ku bahamwe n’ibyaha no gukurikirana abatarashyikirizwa inkiko. Mu gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro, kuwa […]

Umugabo wanjye yamvunnye akaboko anziza kunywa inzoga, nari naravuye mu itorero nsebya pasiteri, natinye gusibirayo-NKORE IKI?

Ubwo abandi barimo kwishimira iminsi mikuru, njyewe nikoreye akaboko nyuma yo gukubitwa nkanavunwa n’umugabo wanjye anziza inzoga, ubusanzwe nari naraziretse burundu ariko shitani sinzi uko yongeye kunshora muri iki gishuko. Hari itorero narinsanzwe nsengeramo, n’umugabo wanjye yarihozemo nyuma aragwa, arivamo asubira ku nzoga, njye nakomeje gusenga ariko ibigare by’abagore nibyo byankuyemo. Umwe muri twe yashwanye […]

Uganda: Undi musirikare mukuru muri Sudani y’Epfo yibwe amafaranga kuri konti ye muri KCB

Igipolisi cya Kampala muri Uganda cyataye muri yombi umuyobozi muri banki ya KCB, ukurikiranweho gufatanya n’abandi bantu bataratabwa muri yombi, kubikuza mu buryo bunyuranyije n’amategeko miliyoni 40 z’amashilingi kuri konti y’umusirikare mukuru mu gisirikare cya Sudani y’Epfo. Iyi akaba ari inshuro ya kabiri abasirikare bakuru ba Sudani y’Epfo bibwe amafaranga yabo muri iyi banki. Uyu […]

RDC yataye muri yombi impunzi z’abanyasudani zahungiragayo

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri gufunga abantu bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo bari guhungirayo, barahunga imirwano irimo kuba hagati y’igisirikare cya Leta ya Salva Kiir n’abo mu mutwe wa SPLA-IO wo ku ruhande rwa Riek Mashar wahoze ari Visi Perezida. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi yatangaje ko umutekano wakajijwe ku mipaka ihana […]

Nyamasheke: Umurambo w’umusore wari umaze iminsi 4 yarabuze, wabonwe mu Kivu

Amakuru aturuka mu murenge wa Shangi avuga ko umurambo w’umusore witwa Sibomana Jean Claude ukomoka mu mudugudu w’amahoro, akagari ka Nyamugari mu murenge wa Shangi, ho mu karere ka Nyamasheke, wari umaze iminsi 4 yaraburiwe irengero, wabonetse mu kivu nyuma y’iminsi ashakishwa n’abaturage hamwe n’izego z’umutekano. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi, Ndindayino […]