Icyumba kidasanzwe kiburanisha ibyaha mpuzamahanga cy’Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatanu, itariki29 Ukuboza 2017, cyakatiye igifungo cya burundu Emmanuel Mbarushimana kubera uruhar rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mbarushimana yohererejwe u Rwanda muri Nyakanga 2014 avuye muri Denmark nyuma yo kugerageza uko ashoboye kose kutoherezwa harimo no kwitabaza urukiko rw’uburenganzira bwa muntu n’abaturage rw’u Burayi rwaje kwanzura ko mu Rwanda hari ibisabwa byose bizatuma ahabwa ubutabera akwiye naramuka yoherejwe.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Mbarushimana wigeze kuba umwarimu ku Ishuri ribanza rya Dahwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare mu 1994, yashinjwaga gukora jenoside, gufatanya n’abandi muri jenoside, ubugambanyi bugamije gukora jenoside, ubwicanyi n’itsembatsemba, yakoreye mu cyahoze ari Komini Muganza, kuri ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.
Yashinjijwe gushishikariza abandi gushing bariyeri 2 ahantu hiciwe abantu benshi, ndetse avugwaho kuba yari umwe mu bari bayoboye igitero cyo ku Gasozi ka Kabuye, ahaciwe ibihumbi by’Abatutsi hagati y’itariki 21 na 25 Mata 1994.
Nyuma yo gukatirwa, Mbarushimana yahise ajuririra iki cyemezo cy’Urukiko Rukuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


