Imashini igabanya amavuta mu mubiri n’ ibiro yavumbuwe

Itsinda ry’ abashakashatsi bo muri Kaminuza y’ Ikoranabuhanga muri Singapour ryavumbuye igikoresho kizajya gifasha abantu bifuza kugabanya ibiro n’ umubyibuho ukabije. Iki gikoresho cyiswe patch gifite ubushobozi bwo kugabanya umubyibuho w’ amavuta kugeza ku kigero cya 30% mu minsi 28. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba bashakashatsi bo muri Nanyang Technological University muri Singapour berekanye ko ubu buryo […]

U Rwanda rwatangije umushinga wo kohereza icyogajuru mu kirere bitarenze 2020

Ku Bufatanye n’ u Buyapani u Rwanda rwatangije umushinga wo kohereza mu kirere icyogajuru kizarushaho kurufasha mu guteza imbere itumahano. Mu Rwanda, uyu mushinga w’ icyogajuru wabanjirijwe no gushinga ikigo cy’ ubumenyingiro mu by’ ikirere n’ ibyogajuru nk’ uko byatangajwe n’ Ikigo cy’ u Buyapani JICA ifatanyije na RURA n’ abandi bafatanyabikorwa banyuranye. Hagati mu […]

Ese ni ngombwa gusenga uhagaze, wicaye, cyangwa upfukamye?

Inshuro nyinshi, amasengesho afatwa nk’aho hari uburyo runaka bwagenwe budahinduka umuntu yakoresha igihe asenga. Hari n’abantu batekereza ko batavuze ibintu byiza, cyangwa badasenze bari ahantu heza Imana idashobora kubumva kuburyo isubiza amasengesho yabo. Ariko ibi bihabanye na Bibiliya. Imana ntisubiza amasengesho yacu igendeye ku gihe dusengeye, uburyo dusenga tumeze, aho twasengeye cyangwa n’amagambo tuba twakoresheje. […]

Amajyaruguru: Ikibazo cy'ibiyobyabwenge cyahagurukije abaminisitiri batatu

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017 mu Karere ka Burera habereye igikorwa cyo gukangurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge no kubashishikariza kwitandandukanya na byo. Iki gikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Francis Kaboneka, kitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, uw’Urubyiruko Mbabazi Rosemary, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, […]

Nyina wa Diamond yivanze mu ntambara y'amagambo iri hagati y'abakazana be (Zari na Mobeto)

Sanura Kassim, nyina wa Diamond Platnumz, igihanganjye muri muzika ya Afurika y’Iburasirazuba, asa n’umaze kurambwira ikinamico iri hagati y’abagore b’umuhungu we , Hamisa na Zari Hassan. [xyz-ihs snippet=”google”] Kuva aho bimenyekanye ko Hamisa Mobeto yabyaranye na Diamond wari usanzwe afite umugore babana mu nzu, umwuka wabaye mubi hagati yaba bombi (Zari &Mobeto) kugeza n’aho nyirabukwe […]

Déo Mushayidi yari yarihaye Imana nyuma yinjira muri Politiki ashidikanya imugwa nabi

Nyuma yo gukomeretswa n’ amateka mabi yaranze u Rwanda akanahitana abo mu muryango we, byatumye Mushayidi atekereza kwinjira wese wese muri politiki nyuma y’aho FPR/Inkotanyi itangiriye urugamba rwo kubohora igihugu rwayihuje n’ ingabo za Leta yayoboraga u Rwanda. Mushayidi yabaye umufurere: Mbere yo kwinjira muri politiki, Mushayidi yabaye mu bihayimana (Frères Joséphites) imyaka 12, anigisha […]

Burundi: Agathon Rwasa aramagana icyemezo cyo guhindura abari bashinzwe umutekano we

Visi perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Burundi, Agathon Rwasa, aramagana icyemezo cyo kumuhindurira abasanzwe bamurinda bitewe n’impungenge z’umutekano we kuva mu 2010. Biravugwa ko Agathon Rwasa wari usanzwe urindwa n’abasirikare kuri ubu yahawe uburinzi bw’abapolisi, ariko akaba atishimiye iki cyemezo nk’uko yabigaragaje mu ibaruwa yandikiye ababishinzwe asaba guhagarika iki cyemezo. [xyz-ihs snippet=”google”] Muri iyi baruwa, […]

Nzamwita de Gaule wahataniraga kuyobora FERWAFA akuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2017, mu cyumba k’inama cya Lemigo Hotel , hari kubera igikorwa cyo gutora umuyobozi wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamwita Vincent De Gaule wari usanzwe ayiyobora ndetse wari wanongeye kwiyamamaza, yatangaje ko akuyemo kandidatire ye. Bicishijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Ferwafa, bagize bati “Ku […]

Tanzania: Komiseri w’Akarere yategetse guta muri yombi abanyeshuri 55 batewe inda

Komiseri w’Akarere muri Tanzania witwa Sebastian Waryuba yategetse igipolisi guta muri yombi abana 55 b’abanyeshuri mu mashuri yisumbuye batwaye inda mu myaka 2 ishize. Ubwo yavugaga mu nama ya komite ngishwanama y’Akarere ka Tandahimba kuwa mbere ushize, Waryuba yavuze ko aba bana b’abanyeshuri n’ababyeyi babo bakwiye gufungwa mu gihe iperereza rikomeje. Ibi ngo bikaba biri […]

Ndi umukobwa w’imyaka 24, mba kwa mukuru wanjye, iyo bari mu cyumba bagakora imibonano mba mbyumva, bikanshumuza- NKORE IKI?

Mbanje kubasuhuza mbifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018, icyo nsaba hano kuri bwiza.com ni inama, ntabwo ndibuvuge byinshi. Nk’uko natangiye mbivuga, mfite imyaka 24, ndi umukobwa ukijijwe rwose utajya wishora mu bigare by’abakobwa wenda ngo mbe nanywa inzoga cyangwa ngo nsambane. Mba kwa mukuru wanjye i Kigali, mpamaze igihe gito kuko nahaje ubwo […]

Mbarushimana wari ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakatiwe igifungo cya burundu

Icyumba kidasanzwe kiburanisha ibyaha mpuzamahanga cy’Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatanu, itariki29 Ukuboza 2017, cyakatiye igifungo cya burundu Emmanuel Mbarushimana kubera uruhar rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Mbarushimana yohererejwe u Rwanda muri Nyakanga 2014 avuye muri Denmark nyuma yo kugerageza uko ashoboye kose kutoherezwa harimo no kwitabaza urukiko rw’uburenganzira bwa muntu […]

U Burundi ku rutonde rw’ ibihugu bivugwamo indwara zandura

Koreya y’Epfo yashyize u Burundi ku rutonde rw’ ibihugu 59 bifite indwara zandura (maladies contagieuses) nka macinya, indwara y’umuriro w’igikatu (fièvre jaune), iyi ikaba ari indwara ikwirakwizwa n’umubu, igatera ubushyuhe bwinshi bwo mu mubiri, kuva amaraso nko mu mazuru, kuruka n’ibindi, OMS ikaba itangaza ko hafi 50% byabafashwe nayo baba bafite ibyago byo kubura ubuzima. […]

RDC: Umuryango w’Abibumbye witambitse ibitero UPDF yagabaga kuri ADF

Perezida Museveni, akaba ari nawe mugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yahagaritse ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’icyumweru kimwe bitangijwe. Amakuru aturuka hejuru mu biro bikuru bya UPDF muri Mbuya agera ku rubuga rwa Spyreports dukesha iyi nkuru, avuga ko Museveni yategetse abayobozi ba UPDF kuguma mu […]