Perezida Museveni, akaba ari nawe mugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yahagaritse ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’icyumweru kimwe bitangijwe.
Amakuru aturuka hejuru mu biro bikuru bya UPDF muri Mbuya agera ku rubuga rwa Spyreports dukesha iyi nkuru, avuga ko Museveni yategetse abayobozi ba UPDF kuguma mu birindiro byabo nyuma y’aho Umuryango w’Abibumbye winjiriye muri iki kibazo ugasaba guhagarika imirwano ugakomeza kugirana imishyikirano na bamwe mu barwanyi ba ADF basigaye muri Kivu y’Amajyaruguru ngo barambike intwaro hasi bitange.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ayo makuru agera kuri uru rubuga rukora inkuru zicukumbuye akaba avuga ko Museveni yoherereje ubutumwa abayobozi b’ingabo bari muri iki gikorwa, abasaba guhagarika ibitero bya bombe bagabaga kuri izi nyeshyamba kugeza igihe inama za Loni zizarangirira hakaboneka igisubizo kinyuze mu mahoro.
Bivugwa ko ibitero by’indege bya UPDF byahitanye inyeshyamba zigera mu 100 ndetse na 11 mu bayobozi bazo, aho abaturage baturiye inkambi z’izi nyeshyamba ngo bari barasabwe kwimuka ariko bamwe bakanga kuhava.
Bikaba bivugwa ko Umuryango w’Abibumbye ufite impungenge z’uko ibi bitero bishobora no kugera ku baturage baturiye inkambi 6 z’inyeshyamba za ADF. Akaba ari muri urwo rwego wasabye ko ibi bitero byahita bihagarara mu rwego rwo kurinda abasivili.
Perezida Museveni nawe yahise ategeka ingabo za Uganda kuguma mu birindiro byazo ahubwo zikarushaho gucunga umupaka zikora amarondo amanywa n’ijoro ahantu hose hegereye umupaka na Congo.
Umwe mu basirikare bakuru nawe wari muri ibi bikorwa byo kurwanya ADF muri Congo, ariko utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara kuko atemerewe kuvugisha itangazamakuru, yabwiye Spyreports ko koko bahawe amabwiriza yo guhagarika intambara.
Ati: “Twategetswe kudakomeza kugaba ibitero by’indege ariko tukaguma mu birindiro byacu ku mupaka dukora amarondo amanywa n’ijoro mu gihe gihe dutegereje andi mabwiriza azava I Kampala.”
Yongeyeho ko banabwiwe ko nihagira umugande uterwa, yaba umwana cyangwa umuntu mukuru, batagomba nka UPDF kuguma inyuma bakarebera. Ati: “Nugukomereza aho twagarukirije.”
Kuri ubu Umuryango w’Abibumbye uri mu biganiro na Republika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda bigamije gushaka icyo bumvikanaho mbere yo kuvugana n’inyeshyamba za ADF nazo ngo harebwe niba zakumvikana.
Ibi ariko ubwo umuvugizi wa UPDF, Brig Richard karemire yasabwaga kugira icyo abivugaho, yahakanye aya makuru avuga ko atigeze amenya ibyo guhagarika ibikorwa byo kurwanya ADF.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


