Itsinda ry’ abashakashatsi bo muri Kaminuza y’ Ikoranabuhanga muri Singapour ryavumbuye igikoresho kizajya gifasha abantu bifuza kugabanya ibiro n’ umubyibuho ukabije.
Iki gikoresho cyiswe patch gifite ubushobozi bwo kugabanya umubyibuho w’ amavuta kugeza ku kigero cya 30% mu minsi 28.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bashakashatsi bo muri Nanyang Technological University muri Singapour berekanye ko ubu buryo bushya bwihagije kuko buzajya butwika amavuta ari mu mubiri bityo bikagabanya umubyibuho ukabije.
Iyi mashini bise patch ikozwe mu buryo izengurutswe n’ udushinge duto kurusha umusatsi w ‘ umuntu tukaba dushyirwamo umuti kugirango dushyirwe ku mubiri w’ umuntu buhoro buhoro bitarenze minota ibiri gusa.
Iyo iyi mashini imaze gushyirwa ku mubiri w’ umuntu wifuza kugabanya amavuta arasabwa kurindira amasaha atari macye bityo ibiro bigatangira kugabanuka.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku mbeba ndetse n’ inkwavu , ubu buryo bwabashije kugabanya 30% y’ ibiro by’ aya matungo mu byumweru 4 gusa , nk’ uko bitangazwa na 7/7.
Umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi, Dr. Chen Peng yemeza ko nta kibazo inshinge z’ iki gikoresha zizatera kubera ko bamaze kuzisuzuma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo bimeze bitya, Dr. Chen Peng atangaza ko bizafata imyaka 10 kugirango iyi mashine izagera ku isoko kuko itegenywa kuzasuzumirwa ku bantu mu myaka 2 iri imbere.
Aba bashakashatsi basanga imashine (patch) imwe irangijwe gukorwa neza igeze ku isoko yagurwa amadorari y’ amanyamerika 5 angana n’ amanyarwanda ibihumbi 9 ku buryo buri muntu yayibona mu buryo butagoranye cyane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Assumpta Gema/Bwiza.com


