Déo Mushayidi yari yarihaye Imana nyuma yinjira muri Politiki ashidikanya imugwa nabi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gukomeretswa n’ amateka mabi yaranze u Rwanda akanahitana abo mu muryango we, byatumye Mushayidi atekereza kwinjira wese wese muri politiki nyuma y’aho FPR/Inkotanyi itangiriye urugamba rwo kubohora igihugu rwayihuje n’ ingabo za Leta yayoboraga u Rwanda.

Mushayidi yabaye umufurere:

Mbere yo kwinjira muri politiki, Mushayidi yabaye mu bihayimana (Frères Joséphites) imyaka 12, anigisha muri Congo-Kinshasa nk’ umufurere kuva 1984 kugeza 1986 ndetse aza
no
gukomeza kwigisha i Burundi kuva 1986 kugeza mu 1988 mbere yo kujya mu Busuwisi kuminuza muri tewolojiya na filozofi muri Kaminuza ya Fribourg.

Intambara yo mu 1990, yabaye Mushayidi aba mu Busuwisi ariko ayoboka gahunda ya politiki ya FPR icyo gihe byaramugoye gufata icyemezo abanza kugisha inama abayobozi bo mu muryango w’ abihayimana yabarizwagamo.

Bimugoye kwiyemeza kwinjira muri FPR/Inkontanyi, Mushayidi ngo yanditse ibaruwa mu ntangiriro za 1992 agira ati « Umutimanama wanjye ntunyemerera kuvanga ubuzima bwanjye bw’ abihayimana n’ inzira nshya ya politiki ngiye gutangira, niyo mpamvu niyemeje gukora politiki, ntabwo nirengagije iyobokamana kandi sinzibagirwa indangagaciro zayo”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yakoze nk’ umukorerabushake mu biro by’ Umunyamabanga wa FPR kuva mu 1994 ariko kuva muri Werurwe 1995 atangira kutavuga rumwe n’ ubuyobozi bwari bumukuriye ahitamo gutangira umwuga w’ itangazamakuru.

Yabaye umunyamakuru

Inyandiko ze nyinshi zatangiye kwibasira ubutegetsi birangira aregwa kurwanya Leta no gushishikariza abaturage kuyanga.

Ubunararibonye yari afite bwatumye mu 1996, atorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’ abanyamakuru (AJIR) ndetse aba n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wo guteza imbere ubwisanzure bw’ itangazamakuru mu Biyaga bigali kugeza mu 1999 ubwo yatorerwaga kuyobora Inzu y’ Itangazamakuru mbere yo guhungira mu Bubiligi mu 2000.

Musayidi yinjiye muri politiki ntiyamuhira

Amaze kubona ubuhungiro mu Bubiligi, Mushayidi yatangiye guhuza opozisiyo ya politiki yarwanyaga Leta y’ u Rwanda mu cyiswe « Dialogue inter-rwandais et de la Commission Vérité, Justice et Réconciliation »

Aho mu buhingiro, Mushayidi yashinze Ihuriro « Igihango » ryari rifite ubufatanye n’ ihuriro Intwari mbere yo gushinga PDP-Imanzi muri 2008.

Muri 2009, Mushayidi yahisemo kuva mu Burayi ajya muri Tanzania mu rugamba rwo gutaha mu Rwanda ndetse no kwegera inshuti ze bari bahuje ibitekerezo bya politiki nka Me Ntaganda Bernard na Madamu Ingabire Victoire.

Ku itariki ya 5 Werurwe 2010, ubwo yiteguraga gutaha mu Rwanda afite intego yitaga ngo iyo ‘kunga Abanyarwanda…’, abapolisi ba Tanzania bamufatiye ku mupaka bamushyikiriza polisi y’i Burundi kuko yakoreshaga impapuro z’ inzira zo muri icyo gihugu.

Akigera mu maboko y’ Abarundi bemeraga ko bazamufasha, Mushayidi yahise agerageza guhamagara no gutabaza inshuti ze zo muri PDP-Imanzi ziri mu Burayi.

Uwo munsi nyine, abayobozi ba PDP-Imanzi bagerageje guhamagara Mushayidi bakoresheje telefoni baramubura burundu kuko abo bapolisi banze kwitaba kugeza ubwo inkuru yasokoga muri The Newtimes ivuga ko uyu Mushayidi afungiye i Kigali.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Déo Mushayidi yakatiwe igifungo cya burundu muri Nzeli 2010, yahamijwe ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukorana n’umutwe w’iterabwoba, gupfobya jenoside, kubiba amacakubili no gukoresha inyandiko mpimbano, iki cya nyuma cyo akaba yarakemeye, afungiye muri Gereza ya Mpanga i Nyanza.

Mushayidi yavukiye mu cyahoze ari Komini Sake mu mwaka wa 1961, umwaka se umubyara , nyina ndetse n’ abashiki be babiri biciwemo mu gihe cya Revolusiyo y’ Abahutu.

Usibye umugore n’ abana be babiri batuye muri Canada, nta wundi muryango Mushayidi afite.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nzirambahari Nzibonera/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *