Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2017, mu cyumba k’inama cya Lemigo Hotel , hari kubera igikorwa cyo gutora umuyobozi wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamwita Vincent De Gaule wari usanzwe ayiyobora ndetse wari wanongeye kwiyamamaza, yatangaje ko akuyemo kandidatire ye.
Bicishijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Ferwafa, bagize bati “Ku bw’impamvu ze bwite n’iz’umuryango, Nzamwita yikuye mu matora yo guhatanira kuyobora Ferwafa, arashimira buri wese wamufashije muri manda arangije y’imyaka 4 akaba yizeza ubufatanye muri ruhago Nyarwanda ndetse n’undi muyobozi uri butorwe n’inteko rusange”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo abantu bari bategerezanyije amatsiko uko amatora aribugende n’utsinda mu bakandida babiri; Rwemalika Felecite na Nzamwita De Gaule, bahatanaga, nibwo Bwana Nzamwita yatangaje ko yivanye mu matora ku mpamvu ze bwite n’umuryango we muri rusange.
Nk’uko byari byitezwe ko abatora bose hamwe muri rusange bangana na 52, kuba De Gaule yivanye mu matora ntibivuze ko abari kumutora badatora n’ubwo atari mu bahatana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu cyumba cy’itora hari itsinda ry’abayobozi b’amakipe, abahagaririye amakipe y’abagore yamaze guhabwa ubuzima gatozi, uhagarariye abatoza, abatoza b’amakipe ndetse n’uhagarariye abasifuzi, buri wese arahabwa urupapuro rw’itora, uwaje yari gutora De Gaule afite uburenganzira bwo kwifata cyangwa agatora OYA, bivuze ko umubare w’abatoye OYA uramutse usumbye uw’abatoye YEGO (aba ni abatoye Rwemarika) hakwitabazwa icyo amategeko ateganya.
Gusa bikaba birangiye amatora asubitswe kuko abatoye OYA bari bashyigikiye De Gaule babaye 39, mu gihe abatoye YEGO bashyigikiye Rwemalika babaye 13.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ferwafa yari imaze imyaka 4 iyobowe na Nzamwita Vicent De Gaule wagiye agarukwaho cyane mu itangazamakuru ko adaha agaciro abakinnyi bagacishijeho mu Rwanda ndetse no kuba agenda anyereza amafaranga yabaga agenewe ibikorwa byo guteza imbere Ferwafa n’ubwo ibi byaha nta na kimwe cyamuhamye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Emmy@bwiza.com



