Komiseri w’Akarere muri Tanzania witwa Sebastian Waryuba yategetse igipolisi guta muri yombi abana 55 b’abanyeshuri mu mashuri yisumbuye batwaye inda mu myaka 2 ishize.
Ubwo yavugaga mu nama ya komite ngishwanama y’Akarere ka Tandahimba kuwa mbere ushize, Waryuba yavuze ko aba bana b’abanyeshuri n’ababyeyi babo bakwiye gufungwa mu gihe iperereza rikomeje. Ibi ngo bikaba biri mu rwego rw’urugaba rugamije guhagarika gutwara inda ku banyeshuri muri aka karere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi yagize ati: “Ibi bigomba no kureba abo bavuye mu ishuri mu myaka 2 ishize. Ntacyo bivuze niba baravuye mu ishuri cyangwa bakririmo. Ndashaka ko ibi biba isomo ku basigaye.”
Yakomeje asaba ushinzwe amashuri yisumbuye mu karere witwa Sostenes Luhende kuzamugezaho raporo kuri iki kibazo nk’uko The Citizen dukesha iyi nkuru ivuga.
Ati: “Ndashaka amakuru yose kuri aba bakobwa, harimo amazina yabo, amashuri n’ay’ababyeyi babo. Ndashaka no kumenya ibyemezo bimaze kubafatirwa kugeza ubu.”

Yongeyeho ko iyi raporo igomba kumugezwaho ndetse kopi igashyikirizwa igipolisi kigakomeza iperereza. Ngo niyo mpamvu yategetse ko abo banyeshuri n’ababyeyi babo bagomba gufungwa.
Uyu yakomeje avuga ko ari ibintu bitakwihanganirwa kubona abanyeshuri b’abakobwa 55 birukanwa kubera ko batewe inda, asaba ubufatanye bw’abaturage mu guce ibibazo byo gutera inda abana b’abanyeshuri mu karere kabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


