Nyina wa Diamond yivanze mu ntambara y'amagambo iri hagati y'abakazana be (Zari na Mobeto)

Sangiza iyi nkuru

Sanura Kassim, nyina wa Diamond Platnumz, igihanganjye muri muzika ya Afurika y’Iburasirazuba, asa n’umaze kurambwira ikinamico iri hagati y’abagore b’umuhungu we , Hamisa na Zari Hassan.

[xyz-ihs snippet=”google”]

Kuva aho bimenyekanye ko Hamisa Mobeto yabyaranye na Diamond wari usanzwe afite umugore babana mu nzu, umwuka wabaye mubi hagati yaba bombi (Zari &Mobeto) kugeza n’aho nyirabukwe abyivanzemo.

Intandaro y’umwiryane wakomeje gukururuka kugeza ubu waturutse ku bitaramo aba bagore baherutse kwitabira i Kampala.Tariki 21 Ukuboza 2017, Zari yari yateguye igitaramo ngarukamwaka cya All White Party naho Mobeto atumirwa muri Gal Power Theme Party, igitaramo na Mobeto yagiyemo ariko kitabirwa n’abantu bake.

[xyz-ihs snippet=”google”]

Nyuma y’icyo gitaramo Zari yanditse agira ati”Hari itandukaniro hagati y’umubu n’inzovu…imigisha yiyongera ku migisha. Urakoze Mana!”

Mobeto na we ntiyazuyaza yahise amusubiza abinyujije kuri Snapchat agira ati”Si njya nterwa ubwoba n’umukinnyi wa filime z’ubusambanyi wananiwe, ntibibaho…Ndakwiyamye, sinjya mpangana n’abakecuru”.

Nyuma y’uku gushyamirana kw’aba bombi nyina wa Diamond yanditse asa nusubiza Aba bagore, agira ati “umuti uvura umubu ukwirakwiza malariya si ukuwurasa ahubwo ni ukuwusubiza inyuma vuba”.

Kuva tariki ya 19 Nzeri 2017, ubwo Diamond yemereye kuri Clouds Fm ko yabyaranye n’uyu munyamideli Mobeto kandi yari yarabanje kumwigarama, nibwo imvururu zatangiye mu muryango we ndetse no hagati y’aba bagore be.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Emmy@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *