Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017 mu Karere ka Burera habereye igikorwa cyo gukangurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge no kubashishikariza kwitandandukanya na byo. Iki gikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Francis Kaboneka, kitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, uw’Urubyiruko Mbabazi Rosemary, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney n’abandi Bayobozi batandukanye.
Mu butumwa bwagejejwe ku baturage, basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ku buzima maze basabwa kubyamagana no kwitandukanya na byo burundu.
[xyz-ihs snippet=”google”]

Minisitiri Kaboneka yabwiye abaturage ko ibikorwa byiza by’iterambere Leta ibazanira bikeneye abaturage bazima, batayobye ubwenge. Yongeyeho ko ibiyobyabwenge n’amajyambere bidashobora kujyana, bityo ko iyo umuturage runaka yahisemo gucuruza cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge aba yabaye umwanzi w’amajyambere. Minisitiri Kaboneka yasabye abaturage kudahishira abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge. Yongeyeho kandi ko utazashaka kwitandukanya n’ibiyobyabwenge ubwo yiteguye guhangana na Leta, kuko itazihanganira na rimwe umuntu wese ushaka gusenya Igihugu.

Abaturage basobanuriwe kandi ibihano bihabwa abantu bacuruza cyangwa bakoresha ibiyobyabwenge, basabwa gufatanya n’inzego za Leta mu kubirandura burundu.
By’umwihariko, urubyiruko rwasabwe kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, ahubwo rukiheshya agaciro, bityo imbaraga rufite rukazikoresha mu kwiyubakira Igihugu.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyashojwe, abo Bayobozi bifatanya n’Abanyaburera mu gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye byafatiwe mu Karere ka Burera, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10,970,000 nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’intara ivuga.

Nyuma y’icyo gikorwa kandi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Francis Kaboneka yakoranye inama n’Abayobozi b’Inzego z’ibanze bo mu Turere twa Burera na Gicumbi baturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda mu rwego rwo kubibutsa inshingano zabo zo kwita ku baturage bayobora, kuba ijsho ryabo no kubaba hafi. Minisitiri Kaboneka yabasabye gufatanya n’abaturage bayobora bakarandura burundu ibiyobyabwenge na magendu bikunze kugaragara mu duce bayobora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


