Umujyi wa Kigali wabonye abayobozi bashya

Sangiza iyi nkuru

Amatora y’umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali yabaye kuri uyu wa 29 Gashyantare 2016 yayobowe na perezida wa Komisiyo y’amatora, Kalisa Mbanda, yarangiye madamu Monique Mukaruliza atorewe kuba umuyobozi wa kane w’Umujyi wa Kigali kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira.

Muri aya matora yabereye kuri Stade Regionale ya Kigali, Mukaruliza yagize amajwi 182 ku 190 ry’abajyanama batoye mu gihe hari hateganyijwe gutora 214 bari bagize inteko y’Umujyi wa Kigali itora.

CcYAz92UAAEr22w
Mukaruliza Monique, Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali

Mukaruliza yatowe mu Karere ka Gasabo azamukiye mu Murenge wa Kinyinya, akaba ari n’umwe mu bajyanama batandatu batowe guhagarira Akarere ka Gasabo mu Nama njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Dr Hategekimana Theobald, umuyobozi wa CHUK na Mukeshimana Regine bari bahanganye na Mukaruliza muri aya matora, bamuje inyuma, Dr Theobald amajwi ye ahita ayaha Mukaruliza, mu gihe Regine yagize amajwi 8/190.

Madamu Monique Mukaruliza yabaye minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuva mu 2008 kugeza mu 2013, umwanya yavuyeho akajya mu biro by’umukuru w’igihugu aho yakoraga nk’umuhuzabikorwa wa komisiyo ishinzwe gukurikirana gahunda z’ibihugu bihuriye ku Muhora wa Ruguru.

CcYGbfAUYAACA6N
Busangizwa Parfait

Usibye Mukaruliza, Busangizwa Parfait yatorewe umwanya w’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ku majwi 188 ku 190, naho Madamu Gafaranga Brigitte yatorewe kuba Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Rutabingwa Athanase atorerwa kuba Perezida w”inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Gasana Ismael Janvier atorerwa kuba Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, mu gihe Kazayire Judith yatorewe kuba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

CcX7Hz1WAAEy9by
Gafaranga Brigitte

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *