Rusizi: Abikorera baranenga uburyo gare ya Rusizi itabyazwa umusaruro

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko gare ya Rusizi yatwaye akayabo ka miliyoni zirenga 600 mu kuyubaka, abikorera bo banenga uburyo yubatswemo ndetse ikaba itanabyazwa umusaruro ukwiye.

Nta bikorwa remezo bigaragara biyirimo, abagabo n’abagore bahurira mu bwiherero bumwe kubera ko n’ibikorwa remezo byangiritse bitinda gusanwa, nta nyubako zihari umugenzi ashobora gufatiramo icyo akeneye cyangwa aha umwana igihe agiye gutega imodoka, … Ibi bituma benshi bibaza niba kuyubaka byarabanje gutekerezwaho neza, nk’uko bamwe mu bahakorera babivuga.

Hari inyubako imwe rukumbi ikoreramo Agences zitwara abagenzi zirenga 6 zihakorera, n’iyo nyubako imwe nta bwiherero igira.

Iyo imvura iguye amazi yinjira muri iyo nzu bamwe ntibongere gukora neza.

Mu kiganiro na Bwiza.com, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera muri aka karere Ngabonziza Jean Bosco yavuze ko abikorera badashimishwa n’imikorere itanoze irangwa muri iyo gare.

Yagize ati “turashaka gutangira gusaba akarere ngo kaduhe iyi gare tuyitunganye tuyishyiremo ibyangombwa byose ikeneye kugira go irusheho kunoza imikorere, ikore yunguka n’akarere kayungukeho, abayigana bareke gukomeza kwinubira imikorere mibi yayo kubera ibiyiburamo byagakenewe, tuyisukure nk’uko twari twatangiye kubikora mu imurikagurisha rishize,kuko natwe tutishimira abayivuga nabi kandi murabona ko ari mu marembo y’umujyi wa Rusizi kandi abikorera biri mu nshingano zacu gutunganya igikorwa nk’iki .’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Avuga ko bayihawe bayubakamo inzu nyinshi zahakorera imirimo inyuranye ibyara inyungu kuko kugeza n’ubu imeze nk’aho nta cyo yinjiriza akarere kigaragara,kugira ngo irusheho no gutangirwamo serivisi nziza ku bagana uyu mujyi,uhageze ashaka n’icyo agaburira umwana akibone, n’abashoferi n’abandi bayikoreramo bayibonemo ibyo bifuza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere,Mushimiyimana Ephrem,avuga ko n’ubwo abikorera batarabandikira bayisaba ariko Njyanama y’akarere yagifashe ho umwanzuro ko igomba kwegurirwa abikorera kugira ngo irusheho kunoza imikorere.

Ati ” yagombaga kuba yareguriwe abikorera kera ariko icyabidindije ni uko hagombaga kubanza gushakwa abagenagaciro kugira ngo hamenyekane agaciro kayo n’ibiyirimo tuyitange tuzi agaciro k’ibyo dutanze ariko twatanze isoko ntihaboneka uritsindira bidusaba gutanga irindi, nitumara kubona umugenagaciro akabitubarira tuzaba dushobora kuyitanga nibayitwaka tuzayibaha,kuko byaba ari byiza cyane mu kuzamura ubukungu no kunoza imikorere yayo ikarushaho gutanga umusaruro kuko uburyo ikoramo ubu budashimishije.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi gare yakira abaturutse imihanda yose binjira cyangwa basohoka muri uyu mujyi, barimo n’abanyamahanga baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
gare2

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *